Close MORE NEWS Amerika yahaye gasopo igipolisi cya Kenya mu gukoresha ingufu z’umurengera ku badashyigikiye ubutegetsi UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 31-10-2017 saa 02:42' whatsapp Facebook Nyuma yuko akanama gashinzwe gutegura amatora muri Kenya gatangaje intsinzi ya Uhuru Kenyatta, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu, Robert Godec yihanangirije igipolisi cya Kenya ku ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane abashyigikiye Raila Odinga w’ishyaka NASA kuko usanga abanyakenya benshi babiburiramo ubuzima bwabo. Robert Godec we yasabye Perezida Uhuru Kenyatta ko nyuma y’intsinzi ye yicarana na Raila Odinga bahora bahanganye bakaganira mu gushakira hamwe icyatuma abanyakenya babona amahoro n’umutuzo mu gihugu cyabo. Ambasaderi wa Amerika kandi yasabye muri rusange ubuyobozi bwa Kenya by’umwihariko abanyepolitiki kwicara bakaganira bagafatira hamwe umwanzuro uwo ari wo wose watuma igihugu gitekana aho guhora mu mvururu zihora zihitana abo bayoboye. Mu butumwa yatanze Robert Godec, yasabye igipolisi cya Kenya kudakoresha ingufu nyinshi cyane mu guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya by’umwihariko abo mu ishyaka rya NASA ndetse n’amashyirahamwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ayobowe na Raila Odinga. Robert Godec yikomye igipolisi cya Kenya avuga ko nta mupolisi n’umwe ufite uburenganzira bwo kwivugana umuturage bityo ko n’uzahirahira akabigerarageza azashyikirizwa ubutabera bugakora akazi kabwo. Robert Godec yakomeje avuga ko umuturage wese amategeko amwemerera kwigaragambya mu buryo bwemewe n’amategeko biryo ko ntawukwiye kubiryuzwa cyangwa ngo ahaburire ubuzima bwe. Kugeza ubu abantu basaga 70 nibo bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo biturutse ku ngufu z’umurengera igipolisi cyagiye gikoresha mu guhangana n’abigaragambya. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Amerika yahaye gasopo igipolisi cya Kenya mu gukoresha ingufu z’umurengera ku badashyigikiye ubutegetsi UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 31-10-2017 saa 02:42' whatsapp Facebook Nyuma yuko akanama gashinzwe gutegura amatora muri Kenya gatangaje intsinzi ya Uhuru Kenyatta, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu, Robert Godec yihanangirije igipolisi cya Kenya ku ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane abashyigikiye Raila Odinga w’ishyaka NASA kuko usanga abanyakenya benshi babiburiramo ubuzima bwabo. Robert Godec we yasabye Perezida Uhuru Kenyatta ko nyuma y’intsinzi ye yicarana na Raila Odinga bahora bahanganye bakaganira mu gushakira hamwe icyatuma abanyakenya babona amahoro n’umutuzo mu gihugu cyabo. Ambasaderi wa Amerika kandi yasabye muri rusange ubuyobozi bwa Kenya by’umwihariko abanyepolitiki kwicara bakaganira bagafatira hamwe umwanzuro uwo ari wo wose watuma igihugu gitekana aho guhora mu mvururu zihora zihitana abo bayoboye. Mu butumwa yatanze Robert Godec, yasabye igipolisi cya Kenya kudakoresha ingufu nyinshi cyane mu guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya by’umwihariko abo mu ishyaka rya NASA ndetse n’amashyirahamwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ayobowe na Raila Odinga. Robert Godec yikomye igipolisi cya Kenya avuga ko nta mupolisi n’umwe ufite uburenganzira bwo kwivugana umuturage bityo ko n’uzahirahira akabigerarageza azashyikirizwa ubutabera bugakora akazi kabwo. Robert Godec yakomeje avuga ko umuturage wese amategeko amwemerera kwigaragambya mu buryo bwemewe n’amategeko biryo ko ntawukwiye kubiryuzwa cyangwa ngo ahaburire ubuzima bwe. Kugeza ubu abantu basaga 70 nibo bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo biturutse ku ngufu z’umurengera igipolisi cyagiye gikoresha mu guhangana n’abigaragambya. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu