Amasaha y’ingendo yasubijwe saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 yari yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo nko kuba amasaha y’ingendo yasubijwe saa tatu za nimugoroba mu gihe kandi no kuva no kujya mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite byemewe.

Inama iheruka yabaye ku wa 26 Kanama 2020 yari yafatiwemo ingamba zikomeye zirimo ko nta ngendo zemewe nyuma ya saa moya z’umugoroba, byari nyuma y’igihe kinini ingendo zemewe hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu z’ijoro.

Kuva umurwayi wa Mbere wa COVID-19 agaragaye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 4460 banduye iki cyorezo mu gihe 21 kimaze kubica.

Mu mibare, uhereye igihe Inama y’Abaminisitiri iheruka yabereye, hamaze kugaragara abantu 835 banduye mu gihe batandatu ari bo bamaze gupfa.

Kuri uyu wa Kane inama yabayeho icyorezo cya COVID-19 cyahitanye undi muntu bituma abo kimaze kwica mu Rwanda baba 22 mu gihe kandi habonetse abarwayi bashya 19 byatumye abamaze kwandura bose bagera kuri 4,479. Muri aba abagera ku 2,352 baragikize mu gihe abakirwaye ari 2,105. Ibipimo bimaze gufatwa byose mu gihugu ni 454,246.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, yemeje ingamba nshya zirimo ko ingendo zibujijwe “guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo”.

Nta zindi mpinduka zikomeye zakozwe mu ngamba nshya ugereranyije n’imyanzuro yari yatangiye gukurikizwa mu byumweru bibiri bishize, ndetse itangazo ry’ibyemezo y’Abaminisitiri risobanura neza ko “ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa” usibye izahinduwe.

Indi myanzuro yafashwe:

- Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport) ziremewe ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima;

- Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirizwa.

- Abantu bose bitabiriye ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Magingo aya mu Rwanda harabarurwa abantu 22 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus mu gihe abamaze kwandura bo ari 4479. Mu bamaze kwandura, 854 babonetse mu minsi 14 ishize mu gihe barindwi bo bapfuye muri icyo gihe.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Amagambo akomeye Sankara yavuze kuri Rusesabagina uri mu minwe y’igipolisi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo