Amapingu  mu rugo rwa  Cyuma  Hassan ,Arishinganisha

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 ,Umunyamakuru wa Ishema Tv, Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yavuze ko saa tanu n’iminota 53 aribwo umukozi we yamumenyesheje ko iwe hari abantu baje bamushyaka cyane bakahata icyo yise igikomo .

Cyuma Hassan ngo nyuma yo kumenyeshwa n’umukozi we yaje kuza ageze iwe asanga ibyo umukozi we yitaga igikomo ari amapingu bivugwa ko yahasizwe n’abantu bambaye imyenda ya sivile bari mu modoka y’umweru y’ibirahuri byijimye.

Cyuma Hassan yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko we yemeza ko aya mapingu ari aya Polisi y’u Rwanda kuko ariho ibirango byayo bityo ko ari Imana yamutabaye kuko ngo atazi aba bantu baje bamubaririza.

Cyuma Hassan yakomeje avuga ko ibyakozwe biri mu rwego rwo kumutera ubwoba aho yatunze agatoki Polisi y’u Rwanda ariho yashingiye yishinganisha ku nzego bireba ngo wasanga hari ikindi kibyihishe inyuma gikomeye.

Umubavu twagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuri iki kibazo ,tumuhamagara kuri Telefone ye igendanwa ntiyayifata n’ubutumwa bugufi twamwoherereje twatangaje iyi nkuru atarabusubiza.

Nyuma umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yatubwiye ko twagira imana Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan agatanga ikirego kugira ngo bikurikiranwe.

JPEG - 130.4 kb

Amapingu yasanzwe mu rugo rwa Cyuma Hassan





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo