Amacenga mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Ku wa mbere tariki 3 Gicurasi 2021 , ubushinjacyaha bw’ Ubufaransa bwatangaje ko mu iperereza bwakoze ku basirikare babwo bwasanze nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko ingabo z’Ubufaransa zari muri ’Opération Turquoise’ zaba zaragize uruhare muri Jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, n’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, (IBUKA), baratangaza ko bababajwe cyane n’imyitwarire y’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa nyuma yaho buhagaritse gukurikirana abasirikare bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Umwe mu barokotse jenoside mu Bisesero ndetse akaba ari mu bareze basirikare b’Abafaransa, Eric Nzabihimana, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko atewe intimba n’uko ibyo abo basirikare bakoze batazabiryozwa. Avuga ko we ubwe yisabiye Abafaransa yahuye na bo mu bisesero gutabara abari bahahungiye ariko ntibabikore nyuma y’iminsi mike bakicwa. Yemeza ko abasirikare b’Abafaransa kandi bakingiye ikibaba abakoraga jenoside. Nzabihimana atangaza ko mu bisesero hari abatutsi bahahungiye bagera ku 60,000 bari baturutse hirya no hino mu duce tuhegereye, ubu bakaba babarura abasaga 2000 barokotse. Kuri we ndetse na bagenzi be barokotse, bemeza ko batakizeye ubutabera bw’Ubufaransa.

Umuryango IBUKA uravuga ko wababajwe cyane n’umwanzuro w’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa, ariko ko udacitse intege. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabibwiye Ijwi ry’Amerika ko ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’Abafaransa muri jenoside yabaye muri kariya karere bihari ahubwo icyabuze ku bushinjacyaha bw’Ubufaransa ari ubushake bwo kubakurikirana.

Ibi bije nyuma ya raporo Duclert yakozwe ku busabe bwa Perezida Emmanuel Macron akanayishyikirizwa ku wa 26 Werurwe 2021. Iyo raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntagereranywa mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa raporo yirinda kuvuga ko habayeho ubufatanyacyaha.

Raporo ya Komisiyo Duclert yerekana ko u Bufaransa bufite uruhare runini kandi rudashidikanywaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibyinshi bigashyirwa kuri Perezida Mitterrand, nyamara n’izindi nzego za politiki na gisirikare nazo zifitemo uruhare.

Nyuma y’iminsi mike u Rwanda narwo rwasohoye raporo rwakoresheje ivuga ko abategetsi bakuru ba Leta y’u Bufaransa, baba abo mu nzego za politiki, dipolomasi n’umutekano bari bazi neza guhera mu Ukwakira 1990, ko Guverinoma y’u Rwanda yateguraga umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Ikomeza ivuga ko u Bufaransa bwahisemo gukomeza gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda n’Ingabo zayo. Muri mata 1994, abategetsi b’u Bufaransa ntibatunguwe n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikomeza avuga ko nta buhumyi bwabayeho kuri abo bategetsi cyangwa kutamenya gahunda ya Jenoside, ibyemezo byose babifashe bazi neza ko iyo Leta ari nyirabayazana w’umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda.

Raporo y’u Rwanda inagaragaza ko uruhare rw’u Bufaransa mu gushyigikira abakoze Jenoside no kubangamira ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse Jenoside, bitarangiranye na 1994. Iki kibazo nacyo ntabwo Raporo ya Komisiyo Duclert yagisuzumye.

Izi raporo zombi zirerekana ubushake bwa politiki bwo gusubiranya umubano waranzwe n’ibibazo mu myaka irenga 25 ishize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta ubwo iyi raporo yatangazwaga ,kubwiye abanyamakuru ko iyi raporo yerekana ko "Ubufaransa bwatumye iriya jenoside ishoboka.

Minisitiri Biruta kandi yavuze ko nubwo iyi raporo yakozwe n’abanyamategeko itagamije "gushaka ibyaha byajyanwa mu nkiko".

Kuri iyi raporo y’u Rwanda, mu itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, Minisitiri Jean-Yves Le Drian yavuze ko ari "indi ntambwe iganisha ku kumva amateka ahuriweho".

Yongeraho ko Ubufaransa "bwifatanyije n’ubushake bwerekanywe n’abategetsi b’u Rwanda bwo kubaka igice gishya mu mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda."

Kuva nyuma ya Jenoside ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwakunze kurebana nabi, u Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare muri jenoside no guhishira abayigizemo uruhare.

Hagati ya 2006 na 2009 umubano w’ibihugu byombi warahagaze nyuma y’uko ubucamanza mu Bufaransa bushinje abari hafi ya Perezida Paul Kagame uruhare mu guhanura indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana.

Mu 2014, inzu ndangamurage w’Ubufaransa mu Rwanda rwagati muri Kigali yarashenywe, ubuyobozi buvuga ko itubahirije amategeko y’imyubakire mu Mujyi.

Ku butegetsi bwa Emmanuel Macron hari ibyahindutse muri uwo mubano, raporo ya mbere yasohotse mu kwezi gushize yemejwe n’ubutegetsi bwe ko iki gihugu cyagize uruhare mu byabaye mu Rwanda, gusa gihakana ubufatanye mu mugambi wa jenoside.

Iyo raporo yashimwe na Perezida Kagame wavuze ko biganisha ku "ntambwe nshya mu mubano" w’ibihugu byombi.

Izi raporo zombi zisa n’izivuga bimwe, zirerekana ubushake bwa politiki bwo gusubiranya umubano waranzwe n’ibibazo mu myaka irenga 25 ishize, ariko amateka ahuriweho n’ubutegetsi bw’ibi bihugu ashobora kutazibagirana vuba.

ABANA BA BANNYAHE BARATAKAMBIRA PEREZIDA P KAGAME || MU MAGAMBO AKOMEYE UTABAKEKERA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo