Abaturage ba Gahanga ubuzima bwabo buri mu kaga mu gihe WASAC yaba itagize icyo ikora

Abaturage batuye i Gahanga baratamba kugirango WASAC ibagezeho amazi ngo kuko ntamazi meza bafite bakoresha kandi byugarije ubuzima bwabo.
Nyuma y’igihe gisaga hafi umwaka Isango Star isuye abaturage ba Kicukiro ho mu murenge wa Gahanga muri Kigali igasanga bavoma amazi badaha hasi kubera kubura ameza, ubu noneho baravuga ko robine igezweho yubatswe nayo amazi yayo agoranye kuboneka ku buryo n’ukwezi gushira ataje.

Kubona amazi meza biracyakomeje kuba ikibazo kandi no muri zimwe mu nce zigize umujyi wa Kigali,haciye hafi umwaka Isango Star isuye abaturage ba Gahanga ho muri Kicukiro ya Kigali bataka ikibazo cy’amazi, bamwe twasanze bavomaga ibirohwa badaha hasi mu kabande, twasubiyeyo kureba uko byifashe.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyo kubona amazi meza bikomeye bavuga ko iki ari ikibazo kibabangamiye abenshi bakavuga ko ntabushobozi babona bwo kugura umuti usukura amazi,aba baturage kandi baravuga ko bubakiwe robine nziza ariko nayo nta mazi ayigeramo,bavuga ko ashobora kuboneka nka rimwe mu cyumweru.
Uyu munyamakuru yagerageje kugera aho iyo robinet yubatse asanga aho bavuga ko bubakiwe robinet asanga naho nta mazi ahaba.

Abaturage bamubwiye ko amazi bifashisha ubu ari ahantu hubatswe mu rwego rwo kuharinda isuri noneho ayo mazi yatangiriwe aho hantu akaba ariyo abaturage bakoresha,aba baturage bakaba bavuga ko ngo kuba barubakiwe robinet bisa n’aho ntacyahindutse ku kibazo cy’amazi.

Ibice bimwe na bimwe na n’ubu bitagira amazi meza usibye no muri Kigali ndetse naho ari ugasanga ataza, Bwana Aime Muzola umuyobozi mukuru wa ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwnda WASAC yavuze ko kuba hari ikibazo cy’amazi make ubu hari uburyo bari gukora ibishoboka byose ngo bongere amazi kuburyo abasha kugera hose yavuze ko byibuze mu kwezi kwa kabiri iki kibazo kizaba gisa nk’aho kiri gukemuka.

Muri rusange Wasac ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi kivuga ko ahari ibibazo mu mazi bitandukanye ubu byamaze kwigwa kandi hari ingamba zikomeye zo kubirangiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo