Abana ba Ingabire Victoire mu nzira yerekeza i Kigali

Ingabire UmuhozaVictoire atangaza ko abana be batatangajwe umubare bateganya kuza mu Rwanda bavuye mu Buholandi mu rwego rwo kureba uko U Rwanda rumeze.

Ibi ni ibyemezwa n’Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa 9 Ukwakira 2018

Bwagize buti” Yavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho”

Si ibyo gusa RIB ivuga ko Ingabire yari yitabye uru rwego kugira ngo baganire ku byo amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimwitirirwa bishobora kufatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Kuri iyi ngingo ngo Ingabire yavuze ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi.

Yanabwiye RIB ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko.

Ingabire kandi yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingabire Victoire ari mu bantu basaga 2, 000 baherutse gufungurwa binyuze mu mbababazi zitangwa na Perezida.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 maze afungurwa arangije igifungo cy’imyaka umunani.

Kuri ubu umuryango we uba mu gihugu cy’Ubuholandi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
sender Kuya 11-10-2018

kare kose wigiraga amaki se wivovota ngonuko urumugore uzongere.urebe