Abagore biganje muri Guverinoma y’u Rwanda 2020

Birumvikana Repubulika y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida, Paul Kagame uyoboye igihugu muri Manda ye y’imyaka irindwi iri imbere izageza mu 2024, ikaba Manda ye ya Gatatu aheruka gutorerwa mu matora yabaye muri Kanama 2017.

Guverinoma y’u Rwanda ubu igizwe na Minisiteri 18 ziyongeraho Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (mu Biro bya Minisitiri w’Iintebe).

Ikindi twakubwira kuri iyi Guverinoma dutangiranye 2020 by’umwihariko kuva ku wa 28 Gashyantare 2020 harayiye abaminisitiri bashya bane n’abanyamabanga ba Leta bane, ni uko igizwe n’abagabo 9 (Abaminisitiri b’abagabo ubariyemo na Minisitiri w’Intebe) mu gihe abagore bo ari 12 ubariyemo na Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, ni ukuvuga ko abagore ari bo benshi ku ijanisha rirenga 50%.

Ku banyamabanga ba Leta, abagabo ni 6 ubariyemo n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu gihe abagore ari 5 ubariyemo n’Umuyobozi wa RDB.

Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma y’u Rwanda:

1. Rt. Hon. Dr. NGIRENTE Edouard, Minisitiri w’Intebe (umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda)

2. Hon. Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC)

3. Hon. Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

4. Hon. HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

5. Hon. INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

6. Hon. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Umutekano (MINADEF)

7. Hon. Dr. NGAMIJE Daniel, Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE)

8. Hon. Dr. BAYISENGE Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)

9. Hon. MUNYANGAJU Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo (MINISPOC)

10. Hon. KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi

11. Hon. UWIZEYE Judith, Minisitiri mu Biro by’umukuru w’igihugu

12. Hon. MPAMBARA Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

13. Hon. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

14. Hon. Amb. GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwaremezo (MININFRA)

15. Hon. Amb. Dr. MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije (MoE)

16. Hon. Gen. NYAMVUMBA Patrick, Minisitiri w’Umutekano (MINADEF)

17. Hon. Dr. MUKESHIMANA Gerardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI)

18. Hon. Dr. UWAMARIYA Valentine, Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC)

19. Hon. MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco (MINIYOUTH)

20. Hon. BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta (MINIJUST)

21. Hon. RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta N’Umurimo (MIFOTRA)

22. Hon. NYIRARUKUNDO Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

23. Hon. Amb. Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko (wasimbuye Uwizeyimana Evode)

24. Hon. Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi

25. Hon. TUSHABE Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta

26. Hon. TWAGIRAYEZU Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (wasimbuye Isaac Munyakazi)

27. Hon. IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro

28. Hon. Lt Col Dr MPUNGA Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze

29. Hon. Amb. NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

30. Hon. BAMPORIKI Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

31. Hon. AKAMANZI Clare, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na we ari mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

32. Hon. GATARE Francis, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz na we mu bagize Guverinoma.


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr. NGIRENTE Edouard ku ruhembe rwa Guverinoma

Ba bagabo batamajwe na Kamera bari kwambura umugore ucuruza ama-Unite i Remera bafashwe umwe araraswa arapfa, Polisi yerekanye uwo yafashe anahishura icyabibateye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo