Perezida Idriss Déby wa Tchad  yishwe arashwe   n’inyeshyamba

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Urupfu rwe rwatangarijwe kuri Televiziyo y’Igihugu nyuma y’amasaha make byemejwe ko yatorewe kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu.

Itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu rivuga ko uyu mugabo yishwe n’ibikomere by’amasasu yarashwe mu mirwano mu minsi ishize mu gace ka Kanem aho ingabo ze zari zihanganye n’umutwe wa Front for Change and Concord in Chad, FACT.

Itno wari ufite imyaka 68, yagiye ku butegetsi amaze gukora Coup d’État ku wa 2 Ukuboza 1990 afashijwe n’u Bufaransa, maze ahirika Hissène Habré. Yari aherutse kwiha ipeti rya Maréchal.

Apfuye nyuma y’iminsi mike bivugwa ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wifatanyije n’undi w’imbere mu gihugu yiyemeza guhirika ubutegetsi bwe. Ni urugamba rwatangiye nyuma y’amatora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi ari nayo Itno yari yatsinze n’amajwi 79,32%, aho yaje imbere ya Albert Pahimi Padacké wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Ibintu byatangiye gufata indi ntera icyo gihe bigeza n’aho mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bisabye abaturage babyo kuzinga utwangushye bakava muri Tchad vuba na bwangu.

Mu Cyumweru gishize byavugwaga ko abarwanyi ba FACT bari hafi kugera mu Murwa Mukuru i N’Djamena, icyo gihe ngo baburaga ibilometero 220 gusa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rwanda Kuya 21-04-2021

None se ko baba baranze guha nabandi ngo bayobore bakigira abami ngo abaturage babo barabakunda nabandi mutava ku ntebe muzazivaho nabi kuko iyi si ntireba ngo uri kanaka

karara Kuya 20-04-2021

Niki baba barindiriye, bagiye baha nabandi bakayobora ko abafite ibitekerezo byubaka ari benshi kdi bashoboye.