Ingabire  Victoire avuze  abo yise  ba Ngeze Hassan  baroga u Rwanda  n’ibyakozwe  na Safari

Umuyobozi w’Ishya ritavuga rumwe n’Ubutegetsi ariko ritaremerwa mu Mategeko (DALFA-Umurinzi), Ingabire Victoire avuga ko nta munyarwanda ugomba kumva ko afite uburenganzira ku Rwanda kurusha abandi kuko ari ibintu atazemera na rimwe bityo ko abanyarwanda bagomba guharanira ko igihugu kigendera ku mategeko kuko ariyo ngabo yabakingira.

Akomeza avuga ko hari ibikwiye gukosorwa kugirango hubakwe ibihugu cyiza aho kwimakaza urwango no gusebanya bityo ko ababikora ari abashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye bityo ko ababikora bameze nka Ngeze Hassan nka za Kangura batera ikibazo umuryango nyarwanda aho birirwa baroga abanyarwanda gusa.

Mu kiganiro na Umubavu Tv Online na Umubavu.com ,Ingabire Victoire yavuze ko abantu bakagombye kubahana bityo ndumunyarwanda ikimakazwa ,umunyarwanda akubaha mugenzi we kuko ari umunyarwanda ndetse akamurinda ishyano ryamugwira iryo ariryo ryose kuko niko gukunda igihugu bityo ko abantu bahembera urwango banga u Rwanda.

Avuga ko umuyobozi atashyiriweho gutukubita umuturage cyangwa kumusenyera aho kugiranyo ngo umuntu avuge ibitagenda neza abendi barenzeho amavuta kuko kurengaho ku kibi bibyara ishyano bityo ko kuba abantu batavuga rumwe bitavuze ko umuntu atagira igitekerezo aho kumvikanisha ko uwatanze igitekerezo ari mubi ashaka kugumura abaturage.

Atanga urugero kuri Safari avuga ko niba arenze mabwiriza hari Itegeko ritemerera gGitifu cyangwa DASSO kumukubita ahubwo ko hari amande atEganywa bityo ko Safari icyo yakoze ari ingaruka zo kutubahiriza Itegeko kuko nubwo atubahirije ibwiriza yari gucibwa amande atari inkoni.

Bityo ko Safari Nyubaha yagombaga kwibukwa mbere kuko byabaye Ingaruka zo kutubahiriza amategeko kuko yirwanyeho kandi yarenze kumabwiriza mu gihe Gitifu na DASSO nabo barenze ku mategeko bagakoresha imbaraga badahabwa na yo.

Avuga ko mu Rwanda ntategeko rivuga ko umuntu agomba gukubitwa bityo ko ibya Safari bitari kubaho iyo hubahirizwa amategeko kubona umuntu yambaye umwenda wa Leta umuturage amuri hejuru bibabaje bitewe no kuba Itegeko ryarakoreshejwe nabi.

Avuga ko ikimaze kugaragara DASSO n’abashinzwe irondo badafite amatona meza kuko basagararira abaturage bityo ko aba bashinzwe bagomba kubicaza hasi bakabatoza gukurikiza Itegeko.

Tugomba kubaka igihugu kigendera ku mategeko nta Munyarwanda ufite uburenganzira buruta ubw’abandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo