Iby’abacu bafunze ntibiduca intege, urugamba rwa Demokarasi ni ko rumera- Ingabire Victoire /Video

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Ingabire Victoire yavuze ko urubyiruko rwa none rukwiye kwigira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo by’umwihariko rwiga ibyiza, rwiga kwitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose kugira ngo amahano nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye mu gihugu atazongera kubaho mu gihugu.

Reba ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru

Avuga ko yizeye ko amasomo urubyiruko ruzakura muri iyi nama azatuma nta n’umwe wongera gukora amahano nk’ayakozwe.

Abajijwe ibyo ahugiyemo nyuma yo kuva muri Gereza, Umuhoza Ingabire Victoire, ati “Mpugiye mu bintu byinshi kuko ubuzima bubamo ibintu byinshi ariko icya mbere cy’ingenzi ni ukugerageza gukora ku buryo nongera kubaka ishyaka ryange”.

Akomeza avuga ko nubwo yafunguwe agasanga hari abarwanashyaka b’ishyaka rye bafunze, ibyo bitabaca intege kuko ngo ari rumwe mu rugamba rwa Demokarasi.

Akomeza avuga ko umugambi w’ishyaka FDI-Inkingi kugeza ubu ritaremerwa mu Rwanda, ari ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda, kwigisha abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo, buri wese akumva ko afite uburenganzira bungana n’ubw’undi ndetse n’amahirwe angina mu gihugu.

Yagarutse kandi ku kibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko muri iki gihe avuga ko asaba igihugu gushyiramo imbaraga, ati “Iki kibazo cy’ubushomeri cyarangirira mu burezi hitabwa ku masomo atanga ubumenyi bufasha kwikorera atari ubwo ku ishuri gusa”.

Ku bigenda bihwihwiswa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kenshi usanga bihabanye n’amateka y’igihugu, Victoire yagiriye inama urubyiruko kujya rutoranyamo ibyiza akaba aribyo rufata.

Ingabire Victoire w’imyaka 50 yageze mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi. Icyo gihe yaje avuga ko aje kwandikisha ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda ari nabwo yakoraga ibyaha akajyanwa mu butabera.

Yaje gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ingabire yafunguwe ku mbabazi we n’abandi bagororwa basaga 2000 bahawe na Perezida Paul Kagame.

Kuva mu 1997 yagiye mu buyobozi bw’amashyaka atandukanye n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.


Ingabire Victoire avuga ko iby’abarwanashyaka b’ishyaka rye bafunze bitabaca intege, ngo kuko urugamba rwa Demokarasi ariko rumera

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo