Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’u Rwanda-Ministri Shyaka avuga ku bayobozi b’uturere bakomeje kwegura

Avuga ku bayobozi bo mu nzego z’uturere bakomeje kwegura umusubirizo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko nta gikuba cyacitse ko ari ibintu bisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda kimakaza imiyoborere myiza ishingiye ku buyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage.

Abinyujije kuri Twitter ye Minisitiri Shyaka yagize ati "Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u #Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu. #DukomezeImihigo".

Ubu butumwa bwari bwabanjirijwe n’ubundi yari yanditse kuri Twitter agira ati "Uyu munsi mu Nzego z’Ibanze: Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barasaba Njyanama kwegura cyangwa Njyanama ikabeguza nk’uko biteganwa n’amategeko. Ibi byatewe n’ imikorere yabo itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye. 1/3".

Akomeza ati "2019 ni umwaka wa nyuma ushyiira Icyerekezo2020. Ni umwaka utuganisha hafi muri 1/2 cy’ Icyerekezo NST2024. Nta gihe icyo gutakaza! Buri Karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’ iterambere bifuza.2/3".

Ibi Minisitiri Shyaka abitangaje mu gihe hirya no hino mu turere guhera ku wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2019 hongeye kumvikana abayobozi barimo kwegura abandi bakeguzwa mu buryo budasanzwe.

Kugeza ubu uturere twa Musanze, Ngororero, Karongi, Muhanga, Burera, Nyanza, Gisagara, Rubavu na Rutsiro nitwo tumaze kumvikanamo kwegura no kweguzwa kwa bamwe mu bari abayobozi mu nzego zitandukanye ahanini bashinjwa imikorere yabo itari myiza irimo no kutageza ku baturage ibyo babemereye.


Ubutumwa bwa Minisitiri Shyaka kuri Twitter ye avuga ko kwegura kw’aba bayobozi, nta gikuba cyacitse ngo kuko ibi ari ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo