FLN ivuze ku bitero by’i Bweyeye na Nyabimata ,Ibirindiro ifite mu Rwanda

Umutwe wa CNRD-UBWIYUNGE wemeza ko usanzwe uri ku butaka bw’ u Rwanda kandi ko mu bitero wakoze kw’itariki 23 z’uku kwezi, wishe abasirikare b’u Rwanda 21 ubatwara n’ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Umuvugizi w’uyu mutwe , S-Lt Irambona Steven Tamboula, mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko bateye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata hamwe no mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye, hamwe bahica abasirikare 6 b’u Rwanda ahandi 15.

Avuga ko Ingabo za FLN, ku itariki 23 z’ukwezi kwa gatanu mu 2021 zagabye ibitero bibiri bikomeye ku ngabo za RDF.

Akomeza avuga ko "Igitero cya mbere cyabereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, mu kagari ka Ruhinga mu misozi ya Nyanzare, RDF ihatakariza abasirikare 6 abandi benshi barakomereka. Ariko ko FLN nta kibazo na kimwe yagize. Imirwano yatangiye 11h40 irangira 12h10.

Yungamo ko Igitero cya kabiri cyabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bweyeye mu kagari ka Nyamuzi, RDF ihatakariza abasirikare 15 n’ibikoresho byinshi bya gisirikare.Ngo "Imigwano ikomeye cyane yatangiye saa tatu ’zijoro (21h00) irangira saa yine z’ijoro".

Abagwanyi ba FLN barahakana bivuye inyuma gukora ibyo bitero bavuye ku butaka bw’u Burundi, bakavuga ko basanzwe bafise ibirindiro mu Rwanda kuva mu 2018.

Bavuga kandi ko batambara imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, ahubwo bakavuga ko ingabo za RDF zerekana imyeda y’abasirikare b’u Burundi bahunze bamaze kunanirwa guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza mu 2015, ubu ngo bakaba babarizwa mu mutwe wa RED-TABARA urwanya Leta y’u Burundi ukoresheje intwaro.

Uyu mutwe mu itangazo ryawo usoza uvuga ko usaba akanama ka ONU gashinzwe umutekano,Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gusaba Leta y’u Rwanda ikemera ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bitabaye ibyo FLN izakomeza ibitero ku bo yise ’’Leta y’agatsiko n’igisirikare cy’ubwoko bumwe’’

Itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 rivuga ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2021.

Iri tangazo rivuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 hagati ya saa 21h15’-21h35’ abarwanyi ba FLN baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi bambutse Umugezi wa Ruhwa binjira mu Rwanda nko muri metero 100 muri Bweyeye, mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Misave.

Rikomeza rivuga ko Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’Ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi2021, Igisirikare cy’u Burundi cyasohoye itangazo kinyomoza ayo makuru, icyakora ntacyo cyavuze ku myambaro y’ingabo zacyo inyeshyamba zasanganywe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col Biyereke Floribert, rivuga ko Igisirikare cy’u Burundi kibeshyuza aya makuru avuga ko ku butaka bw’u Burundi haba hari umutwe w’inkozi z’ibibi zifite umugambi mubi ku gihugu cy’u Rwanda.

Risoza rivuga ko Urwego rw’umutekano mu Burundi kandi rubeshyuza ko haba hari umutwe w’inkozi z’ibibi wavuye mu Burundi ujya mu Rwanda nk’uko BBC ibitangaza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
DR. MURANGIRA B THIERRY Kuya 26-05-2021

ko @ igihe cyatangaje ko abasirikare ba FLN ARIBO bishwe