Vatican :Papa Francis yagize icyo avuga ku Bapadiri bakora ubutinganyi

Ibi bije mbere yuko umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika none taliki ya 03 z’uku kwezi k’Ukuboza arashyira ahagaragara ndetse akanamurika igitabo ku bakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina (Abatinganyi), Papa Francis yagarutse ku muco mubi uri kugaragara mu bapadiri n’abandi bihaye Imana bishora mu butinganyi.

Igitabo "Imbaraga z’Umuhamagaro" cya Padiri Fernando Prado, gishingiye ku biganiro by’amasaha ane yagiranye na Papa Francis ku ngorane zo kuba uwihayimana.

Papa Francis yavuze ko guhuza ibitsina kw’ab’igitsina kimwe "byeze", nuko ashishikariza abihayimana gukurikiza amasezerano yabo yo kudashaka no kudakora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati "nta ntore z’Imana zagakwiye kwiyandarika bigeze aho, nabibutsa gusubira mu masezerano baba baragiranye n’umusaseridoti mukuru ariwe Yezu Kristu".

Ubundi mu busanzwe uhabwa Isakramentu ry’ubusaseridoti yiga igihe kirekire, akiga ibijyanye na Philosophia (Philosophie) ndetse n’ubumenyamana (Theologia).

Nyuma y’icyo gihe cyose ahabwa nabwo umwaka usaga wo kwimenyereza (Stage Pastorale) mbere yuko ahabwa ubupadiri.

Iyo ahabwa ubusaseridoti asezeranira umusaseridoti mukuru ariwe Yezu Kristo ibintu bine aribyo Kubaha, Ubukene,kumvira n’ubumanzi.

Papa Francis yagiriye inama abigisha abazavamo intore za Kristu kubakoraho ubugenzuzi bwimbitse mbere yuko bahabwa Isakaramentu ry’ubusaseridoti nyirizina.

Yagize ati "ni ukureba ko ugiye guhabwa Isakramentu akuze bihagije kuko ubukure (Maturite) bwe aribwo buzamufasha no guhangana n’ibishuko ndetse n’ibigeragezo bitandukanye azahura nabyo.

Kuva mu myaka itanu ishize hagiye hagaragazwa Abapadiri ba Kiriziya Gatolika bafata abana ku ngufu, bamwe mu bayobozi bakuru ba Kiliziya bagashinjwa uruhare rwo kubahishira ntibagezwe imbere y’inkiko ngo babiryozwe.

Komeza intore zawe Nyagasani kuko ni wowe utora.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo