Uwari umuvugizi wa ADEPR Karangwa John akatiwe gufungwa iminsi 30

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 nibwo Karangwa John wari umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, yagombaga gusomerwa n’urukiko rwa Kagarama muri Kicikiro akaba amaze gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ashinjwa kuba yaratanze Dipolome y’impimbano nkuko byagaragajwe n’umushinjacyaha aho avuga ko yize muri Uganda ndetse akaba afite n’indi yo mu gihugu cya Philippine ariko amakuru tugitohoza ni uko uwamuhaye iyo Dipolome ya Uganda atarangije no kumwishyura nkuko tukibikurikirana ndetse n’amazina ye tukaba twayamenye ariko twirinze kuyavuga kugirango inkuru yacu idapfa.

Kuwa 12 Ugushyingo 2019 mu cyumweru gishize nibwo Karangwa John yaburanye ndetse bamwe mu ba Pasiteri bamushyigikiye bakaba barashatse kurwana n’abanyamakuru badashaka ko bafotora Karangwa avuye mu rubanza ndetse Karangwa akaba yaracishijwe mu gikari cy’urukiko yihisha itangazamakuru.

Kanda hano urebe video yafashwe ku wa Kabiri yaje kuburana





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo