Umwami Imana ntatinza isezerano nkuko benshi bibwira-Umuvugizi wa ADEPR

Mu ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru , Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim yibukije Abakirisitu ko Imana itajya itinza isezerano nkuko benshi bibwira.

Kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’ 14. Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe. Yesaya 41:13-14

Muri iri jambo ry’Imana umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda yibukije abakristo ko uko iminsi igenda ishira ariko abantu bagenda begera I Rusororo kandi ko nta kabuza bazajyayo, yibukije abari aho kandi ko uko umwaka ushize buri wese yakifuza ko Imana hari icyo yamukorera bityo ntagume uko yari ari.

Ati "mu bintu bikomeye cyane iyo tuvuga ngo umwaka urashize burya hari ibikwiye kwitonderwa. Icya 1, burya iyo umwaka uvuyeho iminsi Imana yaguhaye iba igabanyuka. Yobu we yaravuze ngo iminsi yanjye nzayimara hatavuyeho n’umwe, iyo umwaka ushize rero haba hashize iminsi 335 wegera Rusororo, rero nta kiza kirimo cyo kuvuga ngo umwaka urashize tugiye mu wundi ahubwo ugenda ucuma intamwe wegera Rusororo. Ubu rero iminsi iragenda irangira kuko ni hahandi muzajyayo wabishaka utabishaka Rusororo uzajyayo icyo ni kimwe cya mbere ugomba kwitondera."

Icya kabiri ni icyo Dawidi yavuze avuga ijambo rinyuranye n’iryo ati "njyewe sinzapfa nzarama kugira ngo namamaze ishimwe kugira ngo mvuge iby’imirimo itangaza Uwiteka yankoreye". Ibyo nabyo Imana irabikubikiye nta kibazo ariko ikindi gitangaje dukwiye gutekerezaho, ni kenshi twumva abantu bashima Imana ngo umwaka urashize, ngo Imana ishimwe ariko bakibagirwa ibyo umukozi w’Imana Petero yabwiye itorero mu rwandiko rwa kabiri rwa Patero 3:9, “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”

Hari ubwo dushobora kuza tukabyina hano Imana ikababara kuko yakwihanganiye, umwami Imana ntatinza isezerano nk’uko benshi bibwira kuko hari ijambo ribanza rivuga ngo ku Mana umunsi umwe uduhwaniye n’iminsi 1000.

Ahabu yari umuntu wamaramaje, abwira Abisirayeli ngo njyewe sinemera Imana yanyu! Ikimenyetso ngiye kurongora Ezeberi azane ibigirwamana bye abishyire mu Isirayeli, nyamara urukundo rw’Imana rwakomeje kujya rumureba n’ibigirwamana bye, Imana igakora imirimo n’ibyiza mu rugo kwa Ahabu ndetse Imana ikajya iza gusura Ezeberi kugira ngo yihane, wakwibaza uti "ese ko uyu mwaka nabonye akazi, uyu mwaka bikaba byarangendekeye neza koko buriya Imana ntinkunda koko? Oya ni ukukwihanganira kugira ngo irebe ko ibyaguhumanyije wabyihana.

Umuvugizi wa ADEPR yibukije abakirisitu ko nubwo bitwa abarokore hari abo usanga bakiriho kubera Imana ikomeza kugenda ibihanganira bityo bakaba bakwiye kugira impinduka zifatika mu mwaka mushya binjiyemo.

Iri jambo ry’Imana ryo gutangira umwaka umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda yagabuye, ryafashije benshi ndetse abantu bihana ibyaha ku bwo gufashwa.

PNG - 776.7 kb
Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), Rev. Karuranga Ephraim, yibukije Abakirisitu ko umwami Imana adatinza isezerano nkuko benshi babyibwira

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emma Kuya 14-01-2019

uyu mu oasiteri agomba kuba ari umuswa nge yampaye isezerano imyaka 10 irashize amaso yaheze mukirere .

Anti-kirisito Original Kuya 11-01-2019

Pastor Karuranga, rwose nta sezerano Imana yigeze iha uwo ari we wese. Ariya ni amagambo ya bibiliya gusa, kandi bigaragara ko byanandikiye abisilael si abanyarwanda. Mwibeshya abantu rero ngo banahagarike umutima ku mpamvu zidafite ishingiro uretse kubeshya gusa. Ni murekere aho twamenye ukuri.