Umusaza wigishije Apotre Gitwaza ibya Bibiliya yamuhaye ubutumwa bukomeye

Umushumba wigishije Apotre Paul Gitwaza mu ishuri rya Bibiliya Pastori Mudagiri Nowa yahaye ubutumwa bukomeye intumwa Paul Gitwaza n’abandi bose yigishije bakiri mu murimo w’Imana.

Uyu mushumba uri mu za bukuru yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Radiyo Inkoramutima asobanura byinshi ku rugendo rw’ubuzima no kwigisha ijambo ry’Imana abakozi b’Imana batandukanye aho avuga ko abigiye ku birenge bye kandi abona ko bakomeza gutera imbere cyane bikamunezeza cyane avuga ko harimo intumwa y’Imana Apotre Paul Gitwaza.

Mu butumwa yahaye abakozi b’Imana bose bigiye ku birenge bye, Pastor Nowa yagize ati “Nababwira ko bakomereza aho kuko intambwe batera ari nziza ariko na none ntibarusheho gutwarwa n’ibyisi ndetse kandi bakunde Imana ndetse bakunde no kuyikorera cyane kandi ntibishyire hejuru kuko Imana ariyo yonyine izamura abantu mu nzego”.

Pasiteri Nowa Mudagiri yize ishuri rya Bibiliya I Bukavu mu gihe kingana n’imyaka 6, akaba yarigishe mu ishuri rya Bibiliya yigisha abakozi b’Imana batandukanye barimo abakozi b’Imana bakomeye ndetse akaba anahamya ko anezezwa cyane ko kuba abakozi b’Imana nka Mutwa Samson w’I Nyanza na Samuel Niyungeko w’I Bujumbura na Apotre Gitwaza yigisheje guhera muri Ecodimu.

Bamwe mu bumvise ubu butumwa bakomeje kugenda babyitiranya n’ibihe Apotre Gitwaza amazemo iminsi ariko kuri we ngo ntaho bihuriye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo