Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yaguwe gitumo asambanya inka

Uko I,minsi ishira indi igataha niko abantu batandukanye ku isi bakomeza kugenda batinyuka ibintu bifatwa nk’amahano mu miryango abenshi bitwaza ko bashaka kwamamara no kuvugwa ariko ni agahomamunwa kumva umupasiteri nawe yishora mu bikorwa nk’ibi bigayitse. Mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu gace ka Limpopo, umupasiteri uzwi ku izina rya Nkundlande yafashwe asambanya inka ahita ajyanwa kuri Sitation ya Polisi ngo asobanure iby’ayo mahano.

Uyu mushumba yafashwe muri icyi cyumweru, ubwo umuturanyi we witwa Washington yamubonaga ariko akanga kubyizera, yaje kumwegera asanga koko arimo gukorera inka ibyamfurambi niko guhita atabaza polisi.

Yagize ati” nkimubona nahise mvuza induru, ahita areka ibyo yakoraga agiye kwambuka umugezi wari hafi aho ngo atoroke, abashinzwe umutekano baramutangatanga baramufata.

Yakomeje avuga ko abaturage hafi ya bose bo muri icyo cyaro bamuhaye urw’amenyo ari nako bamwe bagenda bamukubita umusubirizo.

Ubuyobozi bw’urusengero byavugwaga ko yabarizwagamo rwa ZCC, bwavuze ko bari bagiye kumusezerera, ariko ngo n’ubusanzwe yari mu migambi yo gushinga urwe rusengero.

Umwe muri abo bayobozi yagize ati urusengero rwacu rwashoye amafaranga menshi mu kwigisha abayoboke ikinyabupfura, nti twakomeza gukorana n’umuntu wamaze gutakaza indangagaciro bigeze aho.

The South African daily itangaza ko ubuyobozi bwa Polisi mu gace ka Limpopo buvuga ko butegereje ko Nkundland akorwaho iperereza, nyuma akagezwa mu nkiko.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
jklk Kuya 16-06-2018

jklkkh