Umupadiri wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana

Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda ndetse wari ubumazemo igihe kinini yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

Uyu mupadiri wari umaze igihe kinini arwaye kubera izabukuru yaguye mu bitaro kuri uyu wa Mbere. Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smargade Mbonyintege, yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rwe aribwo yaraye ayamenye.

Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze imyaka 66 ari Umupadiri kuko yabuhawe mu 1953 ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda. Yahawe Ubupadiri na Musenyeri Deprimos.

Uyu musaza atabarutse nyuma y’iminsi mike aganiriye na IGIHE, mu kiganiro kirekire cyavuze ku ngingo nyinshi zirimo imibereho ye bwite iganisha ku buryo yakuze, uko yabaye umwarimu wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda ndetse na Kayibanda Gregoire mu Iseminari.

Yagarutse kandi ku ngingo zirimo uko abapadiri b’ubu basigaye bitwara ndetse n’ibyaranze igihe cye ku ngoma y’abami.

Ni ikiganiro kirekire turi kubatunganyiriza kiza gusohoka mu masaha make ari imbere.

Ntabwo yibukaga neza umwaka yavutsemo kuko ku gihe cye batandikaga, gusa yagenekerezaga akazuga ko ari mu 1922.

Yize umwaka wa mbere w’amashuri abanza ahitwa mu Kivomo mu Kagari ka Kivomo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yahise ajya mu ishuri ribanza rya Kabgayi ari naho yarangirije amashuri abanza.

Yakomereje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi ayirangije asaba kuba Umufaratiri.

Yari aherutse kubwira IGIHE ati “Narangije iseminari nto nandikira Musenyeri aranyemerera banyohereza kujya kwiga mu Iseminari ya Nyakibanda ari naho nize filizofiya imyaka ibiri mpava banyohereza i Rambura kwimenyereza (stage) mpamara umwaka.”

Yakoreye umurimo we mu bice bitandukanye yaba mu Rwanda nk’I Shangi, Rambura, Byimana, Muyunzwe. Yoherejwe kandi kujya gufasha impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda I Mbarara

Icyo gihe Musenyeri Gahamanyi wari évêque wa Astrida (Butare) niwe wamuhaye izo nshingano. Yakomeje gufasha impunzi kugera ahitwa Nshungezi na Nakivala

Izina Musenyeri ryari iry’icyubahiro yahawe na Papa aho kuba iry’inshingano nkuko bisanzwe ku bandi.

PNG - 1.2 Mb
Kuri Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda, Perezida Kagame yashimiye abapadiri babumazemo igihe kurusha abandi. Aha yasuhuzaga Musenyeri Eulade Rudahunga
PNG - 862.5 kb
Musenyeri Eulade Rudahunga yitabye Imana afite imyaka 97 kandi yari umusaza uzi amateka menshi guhera ku ngoma y’abami


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
christian Kuya 16-02-2019

Andika Igitekerezo Hano imana imwakire neza

mukandayisenga betty Kuya 13-02-2019

tubababajwe nuwo musaza

Minani Eric Kuya 12-02-2019

uwo musenyeri witabye Imana tumwifurije iruhuko ridashira.