Umuntu muto ushobora kuba umutagatifu wa Mbere mu rungano rwa vuba

Umuhungu w’Umutaliyani wakoresheje Internet mu kwamamaza ukwemera kwe ubu ari mu nzira yo kugirwa umutagatifu na Kiliziya Gatolika, azaba ari we wa Mbere mu rungano rushya (millennial).

Carlo Acutis, yapfuye mu 2006 yishwe na Kanseri y’amaraso afite imyaka 15, yari yaramaze guhabwa akazina k’"umutagatifu wo kuri Internet".

Ku wa Gatandatu, yagizwe umuhire mu muhango wabereye mu mujyi wa Assisi, hasiye intambwe imwe ngo agera ku butagatifu.

Abantu bamwe ku isi bakemanga amahitamo y’abo Kiliziya Gatolika ijyana mu rwego rw’abatagatifu.

Uwo muhungu, yakoze ibisa n’ibitangaza mu buryo yafashije imiryango myinshi ya Kiliziya Gatolika gukora no gukoresha imbuga za Internet.

Carlo yaje gushyirwa mu nzira igana ku butagatifu nyuma y’uko Vatican ivuze ko yakijije mu buryo butangaje ubuzima bw’undi mwana w’umuhungu.

Vatican ivuga ko mu 2013 yahagarariye ijuru agakiza umuhungu wo muri Brazil wari urwaye indwara y’impindura (pancreas) ibaho gacyeya cyane.

Bivugwa ko ari we muntu muto wo mu muri ibi bihe ugizwe umuhire, urwego rwa nyuma Mbere yo kuba umutagatifu.

Uwo muhango wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Fransisko w’Assisi aho ishusho ya Acutis yamuritswe. Abari bawugiyemo bashimagije ibikorwa byiza by’uwo muhungu.

Cardinal Agostino Vallini yagize ati "Carlo yakoresheje Internet mu ivugabutumwa mu kugera ku bantu benshi bashoboka."

Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika Enzo Fortunato ati "Abakiri bato bashobora kuba bararambiwe ivugabutumwa rishobora kuba rihabanye n’ibihe barimo, ariko Imana yaraje iduha urumuri rutumurikira".

Kugira ngo Carlo Acutis agirwe umutagatifu, Vatican igomba kugenzura ikindi gitangaza yaba yarakoze. Ariko Papa Francis ibi hari ubwo yagiye abikuraho inshuro ziheruka.

Carlo yavukiye i London mu 1991 ku babyeyi b’Abataliyani. Umuryango we wahise wimukira i Milan ari naho yabaye igice kinini cy’ubuzima bwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyina Antonia Salzano yabwiye ikinyamakuru Corriere della Sera ati "Muri we hahoze hari ikintu cy’ubutagatifu".


Carlo Acutis yakundaga football na mudasobwa n’ikoranabuhanga

Uyu muhungu yakundaga cyane za mudasobwa, ndetse bivugwa ko yiyigishije ubuhanga bita ’coding’ kuva ari muto.

Mu kiganiro na Vatican News, Madamu Salzano ati "Yafatwaga nk’umuhanga bidasanzwe kuri mudasobwa. Ariko yakoze iki? Ntiyazikoresheje mu biganiro cyangwa kwishimisha."

Ahubwo uyu muhungu ngo yitaga kuri Websites z’imiryango ya Kiliziya y’aho i Milan ndetse ubwe agakora zimwe mu mbuga zayo.

Carlo kandi yafashishaga amafaranga ye abakene aho atuye.

Nyina ati "Ayo yizigamiye, yayaguze ibikoresho byo kuryamaho ku batagira aho baba kandi nimugoroba akabashyira ibyo kunywa bishyushye."

Ni gute umuntu aba umutagatifu?

Hari intambwe ziterwa ngo umuntu agere ku kwitwa umutagatifu muri Kiliziya Gatolika.

1) Tegereza igihe

Inzira yo kugira umuntu umutagatifu ubundi ntishobora gutangira hadashize nibura imyaka itanu apfuye. Gusa icyo gihe, hari ubwo gishobora guhindurwa na Papa.

2) Kuba umukozi w’Imana

Iperereza riratangizwa, bakareba niba umuntu yarabayeho ubuzima bw’umutagatifu. Hakusanywa ibimenyetso, iyo ibyo byemewe umuntu yitwa "umukozi w’Imana".

3) Ibimenyetso ’by’ubumuntu bukomeye’

Ibiro bishinzwe kurangira Papa abashobora kuba abatagatifu bigenzura neza ibimenyetso.

Iyo byemewe, bihabwa Papa akemeza niba yararanzwe n’"ubumuntu bukomeye". Iyo ari byo yitwa "umwubahwa".

4) Kugenzura igitangaza

Icyiciro gikurikiraho ni ukugirwa umuhire, ibi bisaba igitangaza kitirirwa amasengesho yisunze uwo muntu nyuma yo gupfa kwe.

Ibyabaye bigomba "kugenzurwa" ku bimenyetso mbere yo kwemerwa. Nyuma yo kuba umuhire, uwo mukandida ahabwa izina rya "uwahawe umugisha".

5) Gutagatifuza

Iyi niyo ntambwe ya nyuma yo gutangaza ko umuntu yagizwe umutagatifu wa Kiliziya Gatolika. Aha naho ubusanzwe hari igitangaza cya kabiri kigomba kumwitirirwa.


Ababyeyi ba Carlo Acutis ku wa Gatandatu bitabiriye umuhango wo kugira umuhungu wabo umuhire

Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo