Umunsi wa gatatu w’igiterane cyo gushima Imana, amakorari yabukereye -Amafoto

Igiterane cy’iminsi ine cyateguwe na Korale Goshen igamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakora umurimo w’Imana, kuri ubu kikaba kigeze ku munsi wa gatatu abantu bakitabiriye bakaba banejejwe no gushima Imana kuko Imana yakoze ibyo batatekerezaga, gifite insanganya matsiko igira iti, "Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose" (Zaburi 103:2).

Muri iki giterane nk’uko twabibabwiye ko cyatumiwemo amakorali atandukanye, kuri uyu munsi wa Gatatu hakaba haje Korale Rubonobono ikaba iri kuririmba, ubu muzamaze kuririmba harimo Korale Naioth na Goshen ari nayo yateguye iki giterane cyo kwizihiza isabukuru y’ Imyaka makumyabiri.

JPEG - 195.7 kb
Korari Goshen yateguye igiterane cyo gushimana


Zaburi 103 :1-5 nkuko intego y’igiterane ibivuga, niryo jambo ry’Imana ryasomwe. Dr Byiringiro Samuel ku munsi wejo yibukije Abakristu ko iyi Zaburi ivuga umuntu ku giti cye wivuga ati "Mwa bindimo byose mwe mushime uwiteka".

Yabwiye Abakristu ko kuba Korali Goshen yarabateguriye iki giterane by’umwihariko iri jambo yagize intego, ari nk’ijambo ry’ibanga yabahaye (Password).

’Hari umusozi’, amagambo agize indirimbo ya Danny Mutabazi yafashije abitaboriye igiterane cyo gushima Imana, umuhanzi Danny Mutabazi na we ari mu batumiwe muri iki giterene cyateguwe na Goshen Choir.

Umuhanzi Danny Mutabazi aririmba

Ev Jean Paul ni we mwigisha wateganyijwe uri buze kugabura ijambo ry’Imana.
Atangira kubwiriza yavuze ko nta bantu bashobora gutekereza gushima Imana imyaka 20 batarabanje gukizwa, yongeraho ko na we yabaye Mwarimu kuko yabanje gukizwa.

Nyuma yo gusoma ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 103:2 "Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose", ari nayo ntego y’igiterane yongeyeho ijambo ry’Imana riboneka mu 1Abatesaloniki ibice 2 ku murongo wa 15.

Ev Nzaramba Jean Paul yabwiye Abakristu ko gukizwa biza ku mwanya wa mbere


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Korari Rubonobono yabukereye ifasha Korari Goshen gushima Imana


Buri munsi iki giterane kitabirwa mu buryo budasanzwe

Umuhanzi Mutabazi Danny yongeye kuririmbira abitabiriye igiterane mu ndirimbo ye ikunzwe cyane yise "Ntiyasinziriye". Ni indirimbo inogeye amatwi dore ko n’amwe mu magambo yayo afasha cyane mu kwibutsa ko itasinziriye kuko n’ubu igikora.

Twabibutsa ko iki giterane ari icy’iminsi ine kuko cyatangiye ku wa Kane, kikazasozwa ku Cyumweru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo