Umunsi mukuru wa ‘Noheri’ uhurira he n’izina Emmanuel?

Umunsi mukuru wa Noheri (Noel) ni umunsi w’Abakirisitu, byumvikana ko wizihizwa n’abemera Kristu (Kristo) ku isi hose. Noheri ni umunsi watangiye kwizihizwa kuva cyera aho wibutsa ivuka rya Yezu (Yesu).

Noheri ni umunsi mukuru wibutsa Abakristu ukuvuka k’umwami wabo Yezu Kristu bibuka ko ariho yigize umuntu kugira ngo agaragaze ukwicisha bugufi mu bantu.

Mu gitabo cya Kiliziya Gatolika kivuga ibijyanye n’abatagatifu n’abahire kigaragaza ko uyu munsi w’italiki ya 25 z’Ukuboza kwa buri mwaka, Kiliziya yibuka mutagatifu Emmanuel,niwe mutagatifu rukumbi ugaragara muri icyo gitabo kuri uwo munsi.

Ubu ndi mu bitabo bitagatifu Kiliziya ikoresha kandi igenderaho kugeza ubu, Emmanuel ari izina abahanuzi benshi bagarutseho cyane rikaba risobanura "Imana turi kumwe/Imana iri kumwe natwe".

Iri zina rero rifite aho rihura n’italiki ya 25 z’uku kwezi aho Emmanuel bisobanura Imana turi kumwe yashatse kwiyegereza abantu kugira ngo ivukire mu mitima yabo.

Umushumba wa Kiliziya Papa Francis yavuze ko Noheri ari igihe cyiza Kristu yerekanye isano afitanye n’abantu akemera kuvukira mu kiraro cy’inka.
Uko ni ukwicisha bugufi kwamuranze kutagaraharira ku bami b’isi muri iki gihe.

Noheri rero yakabereye abakirisitu urugero rwo kwicisha bugufi nk’uko umwami Yezu Kristu yabigenje. Byerekana kandi isano ntagereranywa iri hagati ya Yezu na Kiliziya ye/n’itorero rye.

Kuri uwo munsi kandi niho Kristu yerekanaga ko yahozeho kandi ko ‘Jambo’ ariwe rumuri.

Niyo mpamvu Kristu ariwe ugomba kumurikira isi yose.

Nimwakire Kristu avukire mu mitima yanyu.

PNG - 549.9 kb
Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019!

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo