Umujura yabuze amaturo yiba mu rusengero yandikira abakristu ibaruwa itangaje

Umujura wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Nyandarua yakoze agashya ubwo yajyaga kwiba amaturo mu rusengero rwitwa PEFA nyuma yo kurutobora, akayabura agasanga nta kintu kirimo bityo agahitamo gusiga yandikiye abakrisitu ibaruwa ibasaba imbabazi.

Uyu mujura waciye ibintu hirya no hino mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yatoboye uru rusengero rukikijwe n’amabati agiye kwiba amaturo, agezemo asanga ntayarimo, ni ko kwicara yandika ibaruwa isaba imbabazi abayoboke b’iri Dini rya Gikiristu.

Mu ibaruwa uyu mujura yanditse yagize ati “Bakirisitu bagenzi banjye, mbere na mbere igitondo cyiza. Noherejwe hano n’umwe muri bagenzi banyu b’abakiristu ambwira ko amaturo yose mwatanze arimo imbere ariko nsanze nta kintu kirimo. Imana ibahe umugisha mwese kandi munsengere.”

Uyu mujura yahise asinya arangije yandika hasi ati “Ibaruwa iturutse ku muntu watoboye urusengero".

Magingo aya umuyobozi wa Polisi yo muri kariya gace, Gedion Ngumi akaba yatangaje ko barimo gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yihishe inyuma y’ubu bujura.

Ibaruwa y’uyu mujura wari wagiye kwiba mu rusengero

Aha ni imbere mu rusengero rwa PEFA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
NDAMUKUNDA Theogene Kuya 19-08-2019

Andika Igitekerezo Hanno Bambe Birababaje Muri Kenya Dufatanye Twese Abakristu Dusenge Cyane Gusa Uwo Mujura Imana Imuhe Guhinduka Kdi Ubwo Yasabye Imbabazi Arazikwiye Nurya Yihaniye Kumusaraba Nawe Azihana Ubwo Yamenye Amakosa Ye,ahubwo Uwo Wamwohereje Niwe Munyamakosa Imana Ibarinde.