Umuhanzi Thacien Titus yasohoye indirimbo yibutsa abantu gushima Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Thacien Titus kuri uyu wa 18 Kanama 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Burigihe” yibutsa abantu ko mu gihe cyose bakwiriye gushimira Imana ku byiza iba yarabakoreye.

Muri iyi ndirimbo Thacien avugamo ko asaba Imana kumufasha ntazibagirwe kujya agaruka kuyishima kuko hari n’ibindi imuteganyirije.

Nkuko byumvikana muri Chorus agira ati "Buri gihe nzajya nza gushima uko mbyibutse, nzajya nza imbere yawe uzandinde kwibagirwa mwami wange, nzajya nza imbere yawe.”

Akomeza agira ati "Sinakwirengagiza ineza yawe Mana, ibyo wankoreye ni byinshi aho ababyeyi batari bari, narakubonye, aho inshuti zishize, narakubonye, sinakwirengagiza rya joro ryari ryanze gucya, nange nzaba mu nzu yawe iteka sinzahava".

Avuga kuri iyi ndirimbo, Thacien Titus yavuze ko mu gihe umuntu agihumeka, iyo yakabaye impamvu ihagarariye izindi yo gushima Imana.

Ati ”Buri muntu wese uriho ugihumeka, afite impamvu nyinshi yashima. Kuba ariho niryo shingiro Imana yaheraho imukorera ibindi, umwuka duhumeka ni uw’igiciro, ni ishimwe rihagarariye ayandi. Ibitangaza byose ikorera umuntu, ibikorera umuntu ugihumeka,….. Imana ntabwo nyirebera mu bizaza ahubwo nyirebera mu byahise. Dukwiriye kureba kure aho yadukuye no kuba tukiri bazima si ku bwacu. Ibyo ubwabyo ni ishimwe rikomeye. Buri wese namusaba gusoma Zaburi 150.”

Iyi ndirimbo nkuko abitangaza izaba iri kuri Album ye ya 3 yitwa "Ntituzayoba" akomeje gutunganya akaba amaze gukora indirimbo 4, ati "Nkomeje Ivugabutumwa nk’ibisanzwe, ndi gutunganya Album yanjye nshya ya 3 y’amashusho yitwa “Ntituzayoba” maze gukora ho indirimbo 4 z’amajwi n’amashusho”

Tuyishimire Thacien wamamaye ku izina ry’ubuhanzi nka ’Thatien Titus’, ni umugabo w’abana 2. Urugendo rwe rwa muzika arumazemo imyaka hafi 10, akaba yarakunzwe cyane kubera indirimbo zirimo ‘Aho ugejeje ukora’, na ‘Mpisha mu mababa yawe’.

Umva hano indirimbo nshya ya Thatien Titus yise ’Burigihe’:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo