Ukuri ku mahari ya Mama Charlène n’umugabo we, abapasiteri barabunze biranga

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bazi neza cyane umuvugabutumwa uzwi nka ’Mama Charlène’ icyakora abenshi ntibazi ko burya atabana n’umugabo we ndetse imiryango n’abapasiteri bagerageje kubunga bikaba iby’ubusa bikananirana, gusa umugabo we avuga ko akimukunda kimwe n’abana be kandi ngo yamusabye n’imbabazi.

Mama Charlène ubusanzwe witwa Mukeshimana Emeritha, mu ivugabutumwa rye akunze kugaruka ku buhamya bw’ubuzima yanyuzemo aho ahanini agaragaza ko yashakanye n’umugabo wamubereye mubi. Hari n’aho yavuze ko umugabo we atigeze amukwa n’ibindi byinshi.

Ibi ariko ku rundi ruhande bigatandukana kure n’ibyo umugabo we witwa Ntakabanyura Claude na we ubwe yabwiye imwe muri Televiziyo zikorera kuri Murandasi, aho ibyo Mama Charlene byose yamushinje birimo no kuba yaramushatse atamukoye, yabiteye utwatsi akanagaragaza inyandiko ababyeyi be basinyeho ko yamukoye.

Ubusanzwwe uyu Ntakabanyura Claude ari we mugabo wa Mama Charlene/Mukeshimana Emeritha, avuka mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, avuga ko ari Umukirisitu usengera mu Itorero rya Pantekote, ADEPR muri Paruwasi ya Nyakabanda ari na wo Mudugudu.

Avuga ko na we azwi nka Papa Charlene kimwe nka Mama Charlene, bivuze ko Charlene ari umwana wabo bombi icyakora ngo nyuma ibizamini bya DNA/ADN byaje kugaragaza ko uyu mwana ’Charlene’ atari uwe nkuko yabibwiye Televiziyo ikorera kuri Murandasi.

Ntakabanyura Claude (Papa Charlene) atangira ubuhamya bwe mu mizi avuga uburyo yari umukristu ubigendamo gake akaza gushakana na Mama Charlene we wari umusilamu, ibi byatumye ava muri ADEPR aho yasengeraga gusa ngo nyuma yasabye imbabazi azana n’ibyangombwa by’aho yari ari (yasengeraga) asubira mu Itorero ryamureze ariryo ADEPR.

Iby’urukundo rwe na Mama Charlene avuga ko batangiye gukundana bakiri bato aho bari banaturanye muri Kigali, ngo yaje no kujya mu kazi hanze y’igihugu amusaba kuzakomeza kumukunda, aho yamazeyo imyaka ibiri ngo agarutse agikandagiza ibirenge i Kanombe ku Kibuga cy’Indege umutima wose ni we wariho ngo kuko bari barahanye gahunda yuko bakundana.

Agishyika mu rugo ngo yahise atangira guhigisha uruhindu umukunzi we aho baje kubonana ibyishimo bikabasaba nk’abari bamaze igihe kinini batabonana, aha ngo yahise yongera kumwibutsa ko amukunda ndetse ko gahunda ari ukuzabana, ngo yahise anamuha amafaranga yo kugura bimwe mu bikoresho no gukodesha inzu kugira ngo bibanire.

Bitarenze ukwezi kumwe avuye hanze ngo bahise bibanira ngo na cyane ko yabonaga azubaye gato bamumutwara agasigara aririra mu myotsi.

Avuga ko ntacyo atakoze ngo amuhe care kuko yamukundaga ngo kandi n’ubu aramukunda kuko ari Mama w’abana be, ati "Urumva rero ko care narazitanze kuko numvaga mukunze kandi n’ubu ndamukunda kuko ni Mama w’abana banjye".

Mama Charlene yumvikanye avuga ko atigeze akobwa, ati "Nagendeye ubuntu nta n’ihene bankoye, nta n’inkoko.

ibi Papa Charlene akavuga ko ngo atari byo yamukoye, ati "Icyo ntabwo aricyo wenda nshobora kuba wenda narakoye make ariko narakoye simbizi amakeya wenda uko yaba angana ariko narakoye n’ibyangombwa by’uko nakoye ndabifite wenda ubishaka nabiguha".

Avuga ko n’ababyeyi be basinye ku byangombwa by’uko yakoye Mama Charlene icyakora ngo ntibari bagasezeranye haba mu nzego za Leta/mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa mu Itorero.

Aha Mama Charlene yumvikanye avuga ko bakimara kubana ibintu byamubanye ibindi ngo kuko Imana yamusabye kuba umurokore ariko umugabo na we akagira amategeko ahabanye n’ibyo Imana yamutegetse nko kutongera kwambara ipanataro mu gihe umugabo we yashakaga ko akomeza kuyambara.

Icyakora Papa Charlene ibi abitera utwatsi ko atigeze amutegeka gukomeza kwambara ipantaro ngo yewe n’imisatsi ntiyayimutegetse ngo cyane ko nta mafaranga bari bafite yo kuba yajya ayishyiraho. Avuga ko ahubwo kuza mu Itorero kwa Mama Charlene kwamufashije cyane.

Aho Mama Charlene yumvikanye avuga ko yabyaye umwana wa mbere (ari we Charlele bombi bitirirwa) waje amugaye umugabo we akamwihakana avuga jko ngo iwabo nta bimuga bibayo, ibi yabiteye utwatsi ati "Hoya ntabwo aribyo ntabwo nihakanye umwana nta nubwo byashoboka jyewe ndi umubyeyi kandi umubyeyi, ni umubyeyi w’abana bose".

Nk’ikimenyimenyi cy’uko ngo atihakanye uyu mwana, avuga ko ngo hari n’inzu yigeze kugura akayimwandikaho, akavuga ko atazio icyaba kibyihishe inyuma.

Imibanire y’aba bombi yaje kurangira aho batandukanye babyaranye abana batanu. Ngo byaje nyuma yuko uyu mugabo asabye umugore we kurekera aho kubyara kubera nta butunzi bafite bwo kubarera akamukurira inzira ku murima.

Nyuma y’ibi, ngo imiryango, inshuti yewe n’abapasiteri bagerageje kunga uyu muryango ariko biba iby’ubusa, gusa uyu mugabo agakomeza kuvuga ko yamusabye imbabazi abikuye ku mutima kandi ngo akunda abana be cyane.

UMUBAVU washatse kumenya icyo Mama Charlene abivugaho cyane ko umugabo we yahishuye byinshi bitari bizwi ku mibanire yabo, ashwishuriza umunyamakuru ati "Uzabaze uzaperereze, jyewe? Ibiki mvugaho? Jye mvuga kuri Kristu, nkavuga ku Mwuka Wera...ntabwo njya mvuga ku bintu nka biriya, ntabwo aricyo nahamagariwe ahubwo umuhamagare akiguhe ari we(avuga Papa Charlene) uriya si umuhamagaro wanjye, ngira umuhamagaro wo kuvuga Imana singira uwo kuvuga abantu burya...nubona nabivuzeho".

Ngo ntiyaba yaravuze Yesu neza ngo age no kuvuga ku by’umugabo we yavuze, ati "Naba naravuze Yesu, nkamuvuga neza ko uzi muvuga neza kandi ko nkomeje no kumuvuga nkajya no kuvuga ku byo umugabo wanjye yavuze? Ubwo se ubwo butumwa naba narabukuye he? Naba naravuze ijambo, nkavuga ubugambo?".

Abajijwe niba ibi byose bitaragabanya ubutumwa bwe cyangwa n’icyizere kikagabanuka, ati "Bwaba bugabanuka se ni we wabwongereye, ni we wabumpaye?".

Abajijwe niba abantu batafata ubutumwa bwe nk’ibinyoma, Mama Charlene ati "Narababeshyaga se hari ubwo nabahaye ubutumwa ngo banyishyure? Abanyishyuye nzayabasubiza kandi niba narababeshyaga, hari uwo nategetse kunkurikirana, ntibazongere kunkurikirana, jyewe ndakomeje kuvuga Imana neza nta kibazo mfite".

Ku kuba ibyo umugabo we avuga byaba ari ko biri, ati "Sha wambabariye, umva oya wibimbaza ibyongibyo wibimbaza nakubwiye ngo niba ushaka kumbaza umbaze Imana".

Mama Charlene yabajije umunyamakuru ngo ibyo bamubaza ni ibiki, ngo nibakurikirane agafirimi, ati "Ese ubundi murashaka iki mwakurikiranye agafilimi, iyo urebye Filimi bakayisubika ntabwo bashobora kuyisubukura?".

Ngo ni agasobanuye ka Mama Charlene, ngo ibi biri kumuryohera cyane, ati "Umva aka bakita agasobanuye ka Mama Charlene sibyo, hanyuma se mwakurikiranye Finale ko na yo igiye kuza? Umva jyewe ibi bintu biba bindyoheye cyane ni uko nta makuru mufite".

Umunyamakuru amusabye gutanga ayo makuru yose, abantu bakamenya ukuri, ati "Ntayo nguha, narayabahaye, narayabahaye mu minsi ishize mu byigisho nasohoye, nababwiye ko ndi kumva ngeze ku iherezo ry’urugamba rwanjye ngiye guhindurirwa amateka".

"Imana yacu rero iyo igiye kubyoroshya birakomera, biriya byahangayikisha abasivile n’abasongarere, iyo mbabwira ngo ndi ’General’, General Mukeshimana Emeritha Mama Charlene, nta handi nakuye ipeti, ubungubu ndimo kudefanda igitabo nanditse mudahari".

"Hanyuma Gitare nkorera yabatumiye muri Defense y’igitabo na Graduation iri hafi kuza, mwarindiriye ubundi ko nanjye ndindiriye, ko mbona mwashyushye kundusha kandi ari jye biriho...gusa nta makuru mbatangariza, ntayo, ntayo ahubwo ibyo muri kuvuga mubigire EPISODE ya Mbere n’iya Kabiri buriya afite na we uwamutumye".

Abajijwe niba yemera ko ari we mugabo we, ati "Ariko se urambariza iki ibyo bintu byosekoko? Wanyihoreye kweli, ese ugira ngo sinzavuga, ntabwo umunwa wanjye nawudoze ariko igihe si iki".

Yakomeje ati "Nzavuga rwose, ibyo mwibwira byose n’ibyo mugishidikanyaho nzabibabwira ariko igihe cyanjye cyo kuvuga ntikiragera buriya ari mu gihe cye kandi agomba kuboneka muri Defense yanjye kuko muri Graduation yanjye ntabwo azaba ahari".

Mama Charlene usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR Nyakabanda, yamenyekanye cyane mu mwaka ushize wa 2019 biturutse ku mvugo yagiye akoresha mu ivugabutumwa zitagiye zivugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakamwikoma bavuga ko yarengereye abandi bavuga ko ntacyo bitwaye.

Urugero ni nk’aho yakoresheje amagambo agira ati “Wa musore we, ni iki kigutera kurara wipfumbase wizinze nk’ipine ry’imodoka, n’abana bahiye bari i Kigali, n’abana bakeye, n’ibyuki n’ibyuma bihari, ukarara wenyine, kandi harimo n’ab’ubuntu…."

Ikihishe inyuma yo kwirukanwa kwa Karasira Aimable wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kamanzi Kuya 22-10-2020

Nta muntu wananiwe kubaka urugo rwe uzabona ubwami bw’Imana ibyo byaba arukwibeshya cyane,nubwo butumwa avuga bufasha abandi ariko we ntacyo bumumariye kuko biblia ivuga neza ko abarirwa bavuga ngo mwami mwami sibo bazabona ubugingo buhoraho.

iganze Kuya 2-09-2020

Rwose uyu mukobwa mama Charlene agabanye akanwa. Uyu mugabo yirirwa yandagaza, none nawe yamuteye guhaguruka baraterana amagambo nk’abashumba ba kera, uyu ni umuco koko? Wowe Emeritha fata ikiruhuko mu binyamakuru urakabije. Sindi mu bakogeza nka wa mugani ngo igishwi cy’undi uracyagaza, dore inama yanjye niba ugira amatwi: Funga umunwa wawe, gabanya ubushizibw’isoni, itware nk’umubyeyi. Hagarika kwandagaza uwagukunze, nta butwari burimo ahubwo wagirango washize amanegu nk’amannyo ya mukara. Ibyo urimo nta gukiranuka kurimo. se w’abana bawe mwubahe, umwubahishe abana n’abo wamubwiyeho ibibi byinshi. Muhe amahoro.Se ko Imana igira ibanga, ubu wowe igushunguye yakuburamo inkumbi? Ko itagushyira hanze? Hagarika kuvuga Imana niba gukunda abo ubona nk’abanzi bawe cga abaguhemukiye utarabigeraho. Ihangane rwose usubire ku isoko. Tuza , ufate umwanya wo kwitekerezaho niba ushaka umugabo ushake cga ubireke, ibyo ni ibyawe. Ntakubeshye imvugo yawe imeze nk’iy’indaya, kandi nta burere urimo guha abana bawe. Uwicaye nabi rero mukobwa wanjye ababaza imbere ye.

Claude Kuya 18-08-2020

Numvise umugabo avuga ngo yemera ko Charlene aruwe hanyuma se DNA ikaba yarafatiwe iki ubwo yamwemeraga ikindi ati aho iwabo basinye bakira inkwano hhhh mwe ko mwakoye baraho mwandikiranye nokwasobukwe ? Ibi bigaragaza ko nanubu umugabo ataraba mwiza rwose

Jmv Kuya 17-08-2020

None ko avuga iby’Imana ko atayisaba ko yareka akumvikana n’umugabo we?

Jmv Kuya 17-08-2020

None ko avuga iby’Imana ko atayisaba ko yareka akumvikana n’umugabo we?