Uburyo Padiri Andre yanze kwanduza isura ye n’iya Kiriziya akarongora

Padiri Habyarimana Andre Avellin ni Umupadiri wahoze akorera muri Diocese ya Kabgayi, ubu akaba yaravuye muri izo nshingano ajya gushinga urugo aho amaze kubyara abana 5.

Mu ijwi rituje rya Gipadiri, uyu mu Padiri aratanga ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo, ndetse n’icyamuteye guhindura inzira yari yararahiriye akiyemeza kujya gushaka.

Ni umupadiri usubizanya ubwitonzi, imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye ava muri uyu murimo w’Ubusaseridoti ni uko umutima we wamukomanze ubwo yari amaze gusoma Missa, maze akiyemeza gusohoka akigendera.

Ati "Nasomye Misa umunsi umwe, nuko ntekereza ku ivanjiri nari maze gusoma aho ijambo ry’Imana rivuga ngo Muharanire kwinjira mu muryango ufunganye , kuko benshi bazaza bambwira ngo Nyagasani Nyagasani, twakoreye ibitangaza imbere yawe, twaririye mu maso yawe, twakijije abarwayi mu izina ryawe.... ntabwo ijuru rizinjiramo abavuga ngo Mwami Mwami , ahubwo abakora icyo nshaka......."

Iryo jambo ryaransinze mu mutima wanjye , mpitamo gusohoka ndigendera.

Padiri Andre avuga ko yahawe Ubupadiri ku itariki ya 25 Nyakanga mu mwaka wa 2000, aza guhabwa kuyobora Paroisse zirimo nka Kinazi, Cyeza, Mushishiro ndetse no kuyobora ibitaro bya Kabgayi mu Majyepfo.

Mu magambo ye avuga ko we atinya kugenda yihishira mu byo akora . Ati "Abari bankuriye barimo Mgr Smaragde Mbonyintege yampamagaye kenshi akambaza ku makuru yamvugwagaho ko mfite abana, kuri njye sinigeze mbimuhakanira , kuko byari byo"

Padiri Andre avuga ko yari amaze kugira abana 2 yabyaye hanze, icyintu kitigeze cyimuha amahoro mu mutima we cyo gukomeza guhagarara imbere y’imbaga ababwira ko gusambana ari icyaha kandi nawe anyuzamo akabikora.

Padiri abajijwe niba kubaho umuntu adashaka atari ibintu bikomeye yasubije ko abantu badateye kimwe, buri wese agira aho intege nke ze zigarukira.

Ati "Mu ba Padiri twabanye rwose hariho ab’intahemuka bakomera ku ubumanzi bwabo, kandi bakabishobora. Gusa mbere yo kuba Padiri ubu uri umuntu kandi imbaraga nke ushobora kuzigira, nkuko nanjye byambayeho ngahitamo kureka gukomeza kwanduza isura yanjye na Kiriziya nari mbereye umupadiri"

Twababwira ko uwinjiye muri uyu murimo w’ubu Padiri kugira ngo yiyambure uwo mwamburo abanza kwandikira abakuriye Kiriziya Gatorika , ibaruwa ikagezwa i Roma akaba aribo bamwemerera cyangwa bamwangira kubireka nk’uko ingingo ya 399 mu gitabo kigenga amategeko ya Kiriziya Gatolika ibiteganya.

Ibi ni mu gihe Kiriziya Gatolika ivugwamo iki cyibazo cy’Abapadiri batihanganira isezerano ryabo ryo kutarongora, ahubwo bagahitamo kubyara, ndetse n’ikibazo cy’ubutinganyi cyidahwema kubavugaho.

Padiri Andre ubu ni umugabo ufite umugore n’abana batanu akaba atuye i Gihara, ndetse akaba akora mu Kigo kimwe cy’ubwishingizi mu Mujyi wa Kigali.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Noneho Barafinda yariye karungu avuga n’akari imurori, RIB na yo yagize icyo ivuga ku byo ayishinja, byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo