Ubupapa buhangayikishijwe n’ ikiganiro ubutumwa bwabamarayikabatatu cyashyize kukarubanda amabanga akomeye  ya kiriziya gaturika

Abadiventiste b’umunsi wa karindwi bahamagawe n’Imana ibaha inshingano yihariye yo kugaragaza umunyabugome ariwe mwana wo kurimbuka(ubupapa)nkuko tubisoma mu ,2Abatesalonike2:3 Kandi Kiliziya gaturika ihamya ko umwanzi wayo ukomeye bakwiye kurwanya ari abakristo batsimbarara kumahame yi byanditswe byera(Abadiventiste bumunsiwakarindwi).

Mu gitabo cyibyahishuwe mu gice cya13 hatubwira amateka y’ibyinyamanswa ebyiri, iyavuye mu gitaka niya vuye munyanja kandi kumurongo wa 12 wicyogice tubona ukuntu izo nyamanswa zaje guhinduka inshuti maze inyamanswa yavuye mu gitaka ihatira abari mu isi yose kuramya ya nyamanswa yavuye munyanja kandi ngo yicishe umuntu wese wanga kuramya ya nyamanswa yavuye mu nyanja kuko nayo yahawe ubutware n’ikiyoka.

Twabonye mu byigisho zatambutse ko izo nyamanswa 2 zishushanya ubupapa bwiyunze n’ubuprotestanti bwanze kuyoborwa n’ijambo ry’Imana kugirango barwanye abakristo batsimbarara kumahame yijambo ry’Imana.

Kandi butitandukanya n’inyigisho za kiriziya Gatulika ndetse bakazamaganira kure nkuko Martin Ruther yabigenje agaragaza amahame anyuranyije n’ijambo ry’Imana yigishwa n’akiriziya gatulika ,kandi ikintu kibabaje nuko n’amatorero ya giprotestanti yemeye kuyobywa n’inyigisho z’ubupapa kugeza naho bemera gusinya amasezerano abahuza mu buryo bwiyobokamana maze batora papa nkumuyobozi wiryohuriro ry’amadini yose yo ku isi yaba asenga Imana cg asenga ibigirwamana, yaba yemera Yesu nk’umwami n’umucunguzi cg atabyemera icyo waba usenga cyose ntacyo bitwaye kubutware bwa Papa.

Mumwaka 2017 bakaba biteguye gushyira iherezo kumyizerere ya Giprotestanti ubwo bazizihiza isabukuru yimyaka 500 ishize Martin Ruther yitandukanyije n’inyigisho z’ubupapa zivuguruza ijambo ry’Imana .

Urugero rwazimwe mur’izo nyigisho n’izi: Gusenga ibishushanyo,kwiyambaza abatagatifu,kudapfa kwa roho,ihame rya purigatori,gusabira abapfuye,kwambaza bikiramariya,gutamba Yesu mugitambo cya misa burimunsi,gukura ukwera ku munsi w’isabato bakawushyira kucyumweru,kuvuga ko Papa ari mu cyimbo cy’Imana hano ku isi,kuvuga ko iyo Papa yigisha amahame adashobora kwibeshya, kubabarira ibyaha n’ibindi byinshi kuko birenga 95 kandi ibyo byose bibiliya ibiciraho iteka.

Kandi tuboneyeho umwanya wo kwinginga abavandimwe bacu b’abaprotestanti kwibuka icyatumye bitandukanya na kiliziya gaturika y’i Roma ,maze bagaruke kurufatiro rw’ibyanditswe byera bibabere urufatiro rw’ibyo bizera kuko kiliziya gaturika yo itigeze ihindura ingingo y’amahame yibyo bizera. Niyompamvu dukwiye kuba maso kugirango twekugwa mu mutego umwanzi yateze amatorero ya Giprotestanti.
Kanda hano niba utarasomye inkuru iheruka uyisome
Indi nkuru wasoma
Indi nkuru wasoma
Inkuru ya Nyandwi Sam





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo