Ubukwe bw’umuvugabutumwa Gakumba ufite ubumuga bwo kutabona bwahuruje imbaga-Video

Umuvugabutumwa Gakumba Timothée Augustin [Timoni] ufite ubumuga bwo kutabona n’umukunzi we Zereyukuri Antoinette bari bamaranye amezi asaga 16 mu kibatsi cy’urukundo, basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri ADEPR Paruwasi ya Remera wari wahuruje imbaga.

Ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2019, nibwo aba bombi bahamije imbere y’amategeko ko biyemeje kuzabana akaramata mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu gihe gusaba no gukwa byabaye ku wa 29 Nzeli 2019.

Ku wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019 imbere y’inshuti, abavandimwe n’’imiryango yombi yari yiganjemo abakirisitu bo ku Mudugudu wa ADEPR Remera Gakumba abereye umuyobozi, nibwo bemereye imbere y’Imana kuzabana ubuzima bwabo bwose.

Nyuma yo guhamya isezerano ryabo babifashijwemo n’umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Remera, Kayiranga Theophile hakurikiyemo kujya kwifotoza amafoto y’urwibutso nkuko bisanzwe, mu gihe abatumiwe bakiriwe muri Salle ya Hoteli Dove y’itorero ADEPR iherereye ku Gisozi.

Ni ibirori byitabiriwe n’abapasiteri n’abavugabutumwa batandukanye mu buryo budasanzwe by’umwihariko n’abayobozi bakuru mu itorero barimo Umuhoza Aurélie Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR ariko kandi by’umwihariko nk’umuvugabutumwa w’itorero aho asanzwe akorera umurimo w’ivugabutumwa nka Mwarimu w’Umudugudu wa ADEPR Remera.

Gakumba yasezeranye na Zereyukuri nyuma yuko umugore we wa mbere basezeranye mu 1993 bakabyarana abana barindwi (umwe muri bo yitabye Imana) yitabye Imana.

Ubwo Gakumba na Zereyukuri basezeranaga imbere y’amategeko, aba bombi babwiye itangazamakuru ko bashimira Imana yabateje intambwe yo gushinga umuryango mushya.

Umuvugabutumwa Gakumba Timothée Augustin [Timoni] umaranye ubumuga bwo kutabona imyaka isaga 64, akorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR.

Izina rye ryamamaye cyane kubera ubuhanga afite mu kuvuga no gusobanura Bibiliya dore ko azi imirongo yayo myinshi mu mutwe ndetse n’indirimbo zo mu gitabo.

Mu buhamya bwe, Mwalimu Gakumba avuga ko kumenya Bibiliya ari impano yahawe n’Imana kuko we yavutse afite ubumuga bwo kutabona.

Twabibutsa ko Gakumba Timothée Augustin [Timoni] yavukiye mu cyahoze ari Kibuye, i Gishyita mu 1955, avukana ubumuga bwo kutabona.

Yakiriye agakiza mu 1979, aza gutangira kubwiriza muri Kigali mu 1981, ahawe ubutumwa n’Imana. Mu 1985 nibwo yatangiye umurimo w’ivugabutumwa i Remera akajya muri buri rugo kuvuga ubutumwa.

Irebere muri Video uko byari byifashe Gakumba n’umukunzi we basezerana imbere y’Imana:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo