Ubuhamya n’uburyo Pasiteri Stanley yahishe ko ari ’umutinganyi’ kugeza ku myaka 90

Umupasiteri witwa Stanley Underhill wo mu Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza yahishuye uburyo yategereje kugira imyaka 91 kugira ngo atangaze ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje igitsina cyangwa mu mvugo imenyerewe ’umutinganyi’.

Avugana n’umunyamakuru wa BBC, Emily Webb ku rugamba rwe rw’ubuzima, yavuze ko ubuzima bwe bwose bwabaye ubw’ingorane kubera kwitwa ko ari mu bahuza ibitsina babisangiye.

Pasiteri Stanley Underhill ati “Ni ko navutse, sinjye wabishatse. Maze ubuzima bwanje bwose nifuza nti ’iyo mvuka meze nk’abandi bagabo’ ”.

Kuva akiri muto, uyu mupasitori wa Anglicani yabonye ko atari ameze nk’urundi rungano gusa ntiyabona uwo yisunga.

Ati “Nagiye kubibwira mwenewacu ko ndi mu bantu bahuza ibitsina babisangiye mu 2018 nabyanditse mu gitabo”.

Icyo gihe yari afite imyaka 91, asumbya mwenewabo imyaka ibiri gusa.

Underhill ati “Kandi ntibyamutangaje. Nababajwe n’uko ntabimubwiye, nkabimenyesha n’umuryango hakiri kare kuko ntari nzi uburyo bari kubyakira”.

N’umubabaro mwinshi, Underhill ati “Nakuriye mw’isi y’urwango, ifunze mu mutwe, y’ubucucu, yemera ibintazi, yiganjemo ubukene, n’amacakubiri”.

Amaze gukura yagerageje guhindura uko yabonekaga kugira ngo ase nk’abandi bagabo.

Mu 1918 abura imyaka icyenda ngo avuke, abagore mu Bwongereza bahawe uburenganzira bwo gutora, ariko kwitwa ko uri mu bahuza ibitsina babisangiye cyari icyaha kandi baboneka ko ari “ubuhemu imbere y’Imana”.

Ibi byatumye Underhill, cyo kimwe n’abandi bagabo bahuza ibitsina n’abo babisangiye, bahisha ingeso kugira ntibaboneke abo ari bo.

“Nagerageje kwihakana uko nari ndi, muri jyewe, imbere y’abantu n’imbere y’Imana”

Akiri umwana, Underhill yari afite isoni, ababyeyi be nabo badashaka kuvuga ibirebana n’igitsina, ibyatumye atabona umwanya wo kuvuga ibijanye n’uko yiyumva ku birebana n’igitsina.

“Sinamenye uwo ndi we. Nariyumvaga uko nari meze, ariko sinashobora kubisobanura, kandi nta n’umwe washoboye kubinsobanurira . Nkuko ubizi, amagambo ngo uguhuza ibitsina n’abo mubisangiye ntiyabagaho iwacu.

Ise yakoraga mu ruganda rwakoraga ibikoresho by’amashanyarazi ariko agashahara ke kari gato ku buryo umuryango utitagaho ibindi bintu bitagira akamaro.

Underhill avuga ko icyo se yakoraga kwari ukumuha amategeko no kumukankamira gusa.

“Nibaza ko yansuzuguraga. Ntambwire impamvu “.

Yewe n’imibanire na nyina nayo ntiyari yoroshye na gato. Yaramubwiraga ati “Wowe iyo ngeso wayikuye he?”

Ibintu rero byaje guhinduka bibi ageze kw’ishuri kuko baramusereje cyane.

Igihe yigaga koga, ni bwo yabonye ko akunda igitsina gabo. Mu gitabo cye avugamo ubuzima bwe (Coming out of the Black Country) yanditse ati “Mbonye umubiri we acubiye mu mazi (uwamwigishaga koga) numva nshaka kuguma mureba”.

Yinjiye mu gisirikare kirwanira mu mazi afite imyaka 18.

Inyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, yoherejwe gukorera mu gice cyari gishinzwe gutwara abagore barongowe n’abasirikare ba Amerika babatwara muri icyo gihugu.

Umunsi umwe yari mu ndege yari ibatwaye muri Amerika, umwe mu bagore bari muri iyo ndege yaraguye arakomereka cyane ukuguru.

Underhill ni we yahamagawe ngo amuvure, ariko amaze kubona amaraso menshi yataye ubwenge yikubita hasi. Umugabo yitwa Alex yahise ahabwa igikorwa cyo kumukurikirana.

“Nafunguye amaso mbona uwo mugabo (Alex) arimo andeba. Yambwiye ikintu, ariko sinacyumvise. Ariko twahuje amaso numva ndamushatse”

Mu 1948, asoje ibikorwa bya gisirikare, se wa Alex yamuhaye akazi ko gukorera ubushake

“Urukundo rwanjye na Alex rwari ruryoshye. Sinigeze numva ko ndi kurenga ku mategeko, cyangwa ko ndi gukora ibintu bidasanzwe”.

Ariko igihe Underhill ashakiye kubana na Alex, ni bwo yabonye ko ari ikintu kidashobora kwemerwa.

Se wa Alex amubwiye ko akazi karangiye, ko yashaka ahandi, Alex nawe yatangiye guhinduka.

“Twahise dutangira gusoma ijambo ry’Imana. Ni ho yatangiye kuvuga ko imibanire yange na we byari ibyaha

Alex yatangiye no gutereta umukobwa ariko kandi anakundanye na Underhill. Ni ho rero mu 1952, Alex yafashe umwanzuro wo kurongora umukunzi we, asaba Underhill ko yomubera umwe mu bamuherekeza.

“Yari ingorane. Nabonye ko antaye nk’akanuka. Nabonye ko antaye mu ngorane zitabaho”.

Nyuma Alex yansabiye ko nakizwa nkareka iyo ngeso”.

“Umunsi umwe mu gitongo mu kwezi kwa 11 yakoranije abagenzi abasaba ko banyubikako ibiganza bakansengera. Yararyohewe bidasanzwe”

“Yasabye Yezu/Yesu ko yakwirukana amashetani yari andimo kugira ngo ndeke ibyiyumvo byo guhuza igitsina n’abo tugisangiye”.

Ibyavuyemo byabaye ibyago. Naragiye kwa muganga ndamubwira nti ‘Ndumva nta kamaro ko mba kuri ino si mfasha unyice”.

Yagize agahinda kenshi cyane kugeza ubwo yumva yakwiyahura.

Underhill yagerageje guhindura kamere ye. Mu gihe gito, yaretse kujya areba abagabo bamuciye iruhande yifuje cyane guhindura kamere ye ku bijyanye n’igitsina ariko biranga, arasenga biba iby’ubusa .

Ati “Inshuti zange zose zaranyanze keretse umwe, zari zizi ko ndi umutinganyi “nyuma y’ingorane nyinshi yaje kuba Pasiteri akomeza kubishisha kugeza igihe abitangarije mu gitabo cye.


Pasiteri Stanley Underhill yahishuye ko ari umutinganyi ku myaka 90 yose


Pasiteri Stanley yavuze ko ubuzima bwe bwose bwabaye ubw’ingorane kubera kwitwa ’umutinganyi’


Ngo ni ko yavutse yisanga, yanagerageje kubihindura biranga

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi hose: Umugore wa Barafinda yariye karungu byose abishyira hanze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo