Ubuhamya bukomeye bwa Ishimwe Lorie watangiye ’kumansura’ afite imyaka 14, akaryamana n’abagabo 2,920

Ishimwe Lorie wanyuze mu nzira z’inzitane zirimo amateka yo kumansura no kuryamana n’abagabo benshi mu ijoro rimwe bitewe no gushaka kwamamara aragira inama abakobwa babyishoramo.

Ishimwe Lorie yavutse mu 1994 mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo, avuga ko yavukiye mu muryango wifashije n’ubwo yanyuze mu buzima bugoye burimo uburaya, kumansura n’ibindi byinshi ariko byose bitewe nuko yifuzaga kuba icyamamare.

Lorie yemeza ko byibuze agenekereje yaryamanaga n’abagabo 2 cyangwa se bakanarenga mu ijoro rimwe, dore ko yakoze bene iyi mirimo imyaka isaga ine kuva mu 2010 kugeza mu mwaka 2014.

Lorie akunda abahanzi banyuranye barimo abaririmba indirimbo zisanzwe nka ‘Knowles, G-Bruce, na Ganza’ ndetse akunda n’abaririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana barimo ‘Injiri Bora choir, Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi’

Uyu muhanzikazi mu ndirimbo ziramya Imana, avuga ko nubwo yahoze amansura mu tubari kuri ubu atasubira kuharirimbira kabone nubwo yaba aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Ati “Hari itandukaniro riba rigomba kugaragara hagati y’umukirisitu n’umuntu usanzwe, ni yo mpamvu ntasubirayo.”

Lorie ubu afite umugabo basezeranye, bamaranye imyaka itanu, bahuriye ku rusengero rwa ADEPR-Karugira yagiye mu masengesho, yemeza ko abwira umugabo we babana ubuzima yanyuzemo, byabanje kumugora ariko arabyakira amusaba kuzamwerera imbuto.

Lorie uvuga ko yicuza kuba yaragiye mu buraya akiri umwana, anezezwa na none nuko yabuvuyemo nta ndwara zikomeye avanyemo ndetse akanemeza ko atigeze abyara.

Ishimwe Lorie agira inama abana b’abakobwa bakiri muri izi ngeso mbi z’uburaya ko bakagombye gukiza magara yabo kuko ngo burya “iyo aterewe hejuru buri wese asama aye kandi ko iyo asesekaye hasi ntayorwa, babivemo bahindukire, barwane k’ubugingo bwabo kuko aribwo buzabona imana, Naho ubundi ubu buzima turimo buzagira iherezo.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo