Ubugome bw’agahembe gato kicaye I Roma (ubupapa)

Amateka agaragaza ko ingoma ya Roma yatangiye mu168BC igeze mu 476Nyuma ya Kristo yigabanyamo amami icumi, ariyo: Alamanni, Burgundian, franks, Lombards, Saxons, Suevi, visigoths, Heruli, vandals, Ostrogoths, hanyuma yayo mami 10 haje kumeramo ubundi bwami bugereranwa n’agahembe gato (Ubupapa) nuko burimbura atatu muyarasanzwe, aribo :Heruri,Vandars,Ostrogoths.

Ninde wihishe inyuma y’ibanga? Kandi ninde ufite uruhare mu bihe bibabaje isi irimo mbere y’uko Yesu agaruka? Igitabo cya Daniel kiduha ishusho kuri iyo ngingo.

Daniyeli 7:1-8
Aha havugwa agahembe gato (Ubupapa) bwishyize hejuru y’umugaba w’ingabo zo mu ijuru ( Yesu kristo umutambyi wacu). Kuko kihaye umwanya wa Yesu Kristo wo kubabarira ibyaha, guhindura abantu abatagatifu, guhindura ibihe n’amategeko y’Imana n ’ibindi,… ibi muziko Ubupapa bubikora.
Daniyeli 7:1-8
“Hanyuma y’ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y’ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.

Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n’ay’umuntu, n’akanwa kavuga ibikomeye.
Kanda hano urebe video igaragaza uburyo Papa ibihugu biza kumuramya nk’Imana

2.Abatesaloniki 2:1-10

Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

Bibiliya igaragaza ko uyu wigaragaza mu rusengero rw’Imana akiyerekana nk’Imana ari ubupapa bwihaye umwanya w’isumbwe warukwiye guhabwa Imana yonyine nko gupfukamirwa no kubabarirwa ibyaha n’ibindi.

Bibiliya ivuga ko Uyu wigaragaza nk’Imana mu rusengero akiyerekana nk’Imana ni ubupapa bwihaye umwanya wa Yesu Kristo nk’uko isomo ryo 2abatesalonike 2:1-10 habivuga tugomba kugaragaza uwo munyabugome mbere y’uko Yesu agaruka”.

Akomeza avuga ko mwisomo yavuze haraguru ko Paul agaragaza uwo munyabugome azahishurwa mbere y’uko Yesu agaruka.

Muri Bibiliya habivuga neza iti: “Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?

Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,
kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.

Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.

Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,
n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.”

Ubu buhanuzi bugaragaza ibihe bikomeye abakomeza amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu bagiye kwinjiramo kubwo kugaragaza uwo munyabugome aribwo bupapa bwishyize hejuru y’ubutware bw’Ijambo ry’Imana.

By Nsengimana Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo