Ubucukumbuzi kuri UDEPR ya Kavamahanga yashatse kuba mukeba wa ADEPR

Itorero UDEPR ryashinzwe n’umuvugabutumwa Kavamahanga Alphonse, ryashinzwe nyuma y’uko avuye muri ADEPR gusa rikaba ryaraburiwe irengero kuri ubu.

Itorero rishya mu Rwanda UDEPR (Union des Eglises Pentecotes au Rwanda) rimaze igihe gito rishinzwe gusa ubwo ryatangirwaga, ryari ryatangiye kugwiza abayoboke ritwika amarozi, rinabatiza abari bayatunze.

Mu mubatizo wabaye ku wa Gatanu mu Karere ka Ngororero ari naho rifite icyicaro, UDEPR yabashije gufata inatwika amarozi ya bamwe mu bari baje kuhasengera, abari bayazanye banaboneraho umwanya wo kwihana.

Muri icyo gihe, Past Kavamahanga Alphonse, Umushumba mukuru wa UDEPR, yavuze ko ari intangiriro ku itorero rye rimaze amezi abiri gusa rishinzwe, kandi ngo yizeye ko akurikije impano z’umwuka wera n’abashumba be bafite, ngo bizeye gukomeza gukora ibindi bitangaza.

Yagize ati “Dufite abashumba bakomeye mu by’umwuka, duherutse kubwiriza i Ngororero, uwabwirizaga aba aragurutse azanye umwe mu barozi bari aho, dusanga yari ahetse ibicupa by’ibirozi yakoreshaga aroga abantu, na we yarabyiyemereye ahita yemera no kubatizwa. N’ejo mbere y’umubatizo habaye ubukangurambaga abantu bazana ibirozi turabitwika, barihana”.

Icyo gihe Kavamahanga akomeza avuga ko Itorero rye rimaze amezi abiri rikora, ubu rikaba rimaze kugira abayoboke barenga 500. Kuri we ngo kikaba ari ikimenyetso gikomeye ko Imana iri kumwe n’Itorero.

Itorero UDEPR ritangaza ko mu byo rizagenderaho harimo gukurikiza amahame ya Bibiliya uko ari, nko kuba nta mugore ukwiye kwambara imyenda migufi, kuza mu rusengero bitwikiriye mu mutwe (abagore), kudahindura imisatsi, guha umwanya abafite umwuka w’ubuhanuzi n’ibindi.

Abajijwe niba abona hatari abayoboke azabura kubera ayo mahame, Kavamahanga yagize ati “Aho gufata benshi ntazajyana mu ijuru, nzafata bake nzajyana nkageza mu ijuru, ubwo uzemera ni we tuzakorana”.

Ese Kavamahanga ntiyaba yarashakaga kwatsa umuriro gusa?

Birasanzwe ko iyo wakoranaga n’abantu mu kintu kimwe mukaza kuba nk’abatumvikana, ushobora kubiyomoraho ugashinga icyawe gisa n’icyo mwari murimo kugira ngo ubereke ko ushoboye.

Ibi birasa naho ari byo Kavamahanga yakoze kuko yari amaze kwirukanwa muri ADEPR kugira ngo abereke ko atacitse intege gusa bisa naho byaje kumunanira kuko umurava yatangiranye waje gusa nugabanuka ndetse nawe acika intege cyane.

Ese ADEPR yari iri mu ihangana?

Ku ruhande rwa Kavamahanga byasaga naho aje guhangana kuko mu biganiro byose yagendaga akora yavugaga bamwe mu bapastori bo muri ADEPR bamubangamiye cyane. Gusa ku ruhande rwa ADEPR byo bias nk’aho nta guhangana kwari kurimo cyane ko bo batari banazi iryo torero rya Kavamahanga neza babyumvaga nk’amakuru ndetse bakabireka.

Ese ubu UDEPR ihagaze ite?

Nyuma y’aho Kavamahanga ashingiye iri torero byaravuzwe hamwe na hamwe ariko byaje gusa n’ibihagarara kuko hari bamwe baganiriye n’Iyobokamana.com bavuga ko aribo bamuteraga ingabo mu bitugu ariko bakaba barahwamye ngo kuri ubu rikaba rigenda biguruntege.

Christian N.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo