TWIFASHISHIJE BIBILIYA, MENYA IBINTU 30 UMUGORE YAKORERA UMUGABO AKAMUTWARA UMUTIMA

Umunsi ku munsi ndetseno mubuzima bwacu tubamo, usanga umuntu
wese aho ava akagera yaba umugabo cyangwa umugore no mu rubyiruko
cyane cyane urutari rwageza igihe cyo kubaka ingo, usanga buri wese
asaba Imana ati uwampa cyangwa uwazampa kugira urugo rwiza.
Kugira urugo rwiza n’ubwo bitaba byoroshye, ariko kubigeraho bigirwamo
uruhare n’umugore n’umugabo. Gusa, umugore nka Mutima w’urugo, aba
agomba gufata iya mbere.
Dore ibintu umugore yagombye kwitwararika no kubahiriza kugira ngo
urugo rwe n’uwo bashakanye rubabere rwiza.
1. Ntukigere uzamura ijwi ku mpamvu iyo ariyo yose imbere y’umugabo
wawe. Yabifata nk’agasuzuguro. (Imigani 15:1)
2. Ntuzagaragarizeumuryango wawe cginshuti intege nke z’umugabo
wawe kuko nawe byakugiraho ingaruka, mujyemubikirana amabanga
(Abefeso. 5-12)
3. Ntuzigere ugaragaza kamere yawe igihe uganira n’umugabo wawe kuko
utazi uko azabifata. Umugore ukunda kuburana no kwishyira aheza,
ntagira urugo runezerewe (Imigani 15-13)
4. Ntukagereranye umugabo wawe n’abandi bagabo kuko utazi ubuzima
babayeho. Bishobora kugabanya urukundo agufitiye.

36

5. Ntugafate nabi inshuti z’umugabo wawe kuko utabakunze, ujye ureka
umugabo wawe ariwe umenya uko abatwara (imigani 11:22)
6. Ntuzibagirwe ko umugabo wawe yagushatse. Ntabwo ari umukozi
wawe
cg undi uwo ariwe wese. Kora inshingano zawe (Itangiriro 2:24)

7. Ntuzagire undi uha inshingano zo kwita ku mugabo wawe. Abandi
bagukorera ibintu byose ariko ibijyanye n’umugabo wawe ni inshingano
zawe z’umwihariko (Abefeso 5:33)

8. Ntuzarenganye umugabo wawe ngo nuko ntacyo atahanye. Ahubwo
ujye umusubizamo imbaraga (Gutegekwa kwa 2; 3-28)

9. Ntugasesagure kuko umutungo w’umugabo wawe ari uw’agaciro
ntukwiye kwangirika.
10. Ntukagerageze kwirwaza kugirango uhunge inshingano zo muburiri.
Ujye wubahiriza umugabo wawe nkuko abishaka. Imibonano ni ikintu
cy’ingenzi k’umugabo kuko ukomeje kumwima undi ashobora gufata izo
nshingano. Nta mugabo wakwihanganira ibyo ngibyo igihe kirekire.
11. Ntuzigere ugereranya umugabo wawe n’abandi mwaryamanye
cyangwa inshuti zawe za kera. Urugo rwawe rushobora gusenywa
n’ibyongibyo.
12. Ntugasubizanye n’umugabo wawe mu ruhame, ujye ureka akore ibintu
uko abishoboye. Bitazatuma nawe agusubizanya inabi mu ruhame
(Abefeso 4.31)
13. Ntugatonganye cyangwa ngo uhinyuze umugabo wawe imbere
y’abana.
Nta mugore w’umutima ukora ibyo (Abefeso 4-31)

37

14. Ntukibagirwe kureba ko umugabo wawe yambaye neza mbere yuko
abandi babikurebera (Imigani 12-4)
15. Ntugakundire inshuti zawe ko zisanzura ku mugabo wawe cyane
16. Ujye ukaraba kandi wambare neza kuko umugabo wawe azengurutswe
n’abagore bafata igihe cyo kwiyitaho (Samuel 25-3)
17. Ababyeyi, umuryango, cyangwa inshuti ntabwo aribo bafite ijambo rya
nyuma murushako rwawe (Luka 21:16)
18. Ntugashingire urukundo ku mafaranga. Nonese wakomeza
gukundaumugabo wawe igihe waba umurusha kwinjiza menshi?
19. Ntuzibagirwe ko abagabo bakenera kwitabwaho, no gutegwa amatwi,
ntuzigere umuburira umwanya. Kuganira ni inkingi y’ingo zinezerewe
(Abagaratiya 6:9)
20. Ibitekerezo byawe nibitanga umusaruro ntuzirate, ngo
umwigereranyehoko umurusha ibitekerezo byiza. Mujye mukorera hamwe
(Abagaratiya 6:10)
21. Ntugacire umugabo wawe urubanza kuko nta mugabo numwe
unezezwa n’umugore w’ingare (Abefeso 4.29)
22. Umugore w’umunebwe ntagira icyo yitaho. Ntanamenya ko umubiri
we ukeneye gusukurwa no koga (Imigani 24.27, imigani 20.13)
23. Hari imitekere umugabo wawe akunda? Ujye ugerageza guhinduranya
amafunguro.Nta mugabo utita ku ifunguro ategurirwa (Imigani 31.14)
24. Ntukifuze ibintu cyane ku mugabo, unezezwe iteka n’ibibonetse (Luka
11.3)

38

25. Ujye umenya kwakira neza umugabowawe cyangwa undi wese winjiye
iwawe. Niyo yaba ari ikirahure cy’amazi ufite. Umutima n’imyitwarire
myiza nibwo bwiza bw’umugore mwiza (Imigani 31.11)
26. Ntukifatanye n’abagore bananiwe ingo zabo cyangwa bananiwe
urushako rwabo (Imigani 22.14)
27. Urugo rwawe rugira agaciro kuko uruhaye agaciro. Kwifata nabi
ntibyemewe (Abaheburayo 13.4)
28. Imbuto zo munda yawe ni umugishauva ku Mana, ujye ukunda abana
bawe ubigishe neza (imigani 22.6
29. Ntabwo ukuze cyane byagira ingaruka ku rugo rwawe ngo urutererane.
Ntukareke kurwitaho ku mpamvu iyo ariyo yose. (Imigani 31.28)
30. Umugore usenga Imana aba yuzuye kandi aba yujuje ibisabwa. Iteka
ujye usengera umugabo wawe n’umuryango wawe.
Ubu butumwa bukubiye mu gitabi NYIRAHABINEZA Jane yanditse kivuga ahanini kubuzima bw’abashakanye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
anandi Kuya 9-07-2018

Izi nama zuje ubuziranenge rwose!Imana ibongerere kdi twere kuzirenza ingohe.

UWIHANGANYE Emmanuel Kuya 1-07-2018

Murakoze ntacyo narenzaho

nsabamungu vincent Kuya 1-07-2018

Andika Igitekerezo Hanno

nsabamungu vincent Kuya 1-07-2018

Andika Igitekerezo Hanno

MUTABAZI jean Bosco Kuya 29-06-2018

Nibyo p bibakundiye natwe twababera beza ubundi isi tukayihindura paradizo!!!!

Mahirweyimana Innocent Kuya 28-06-2018

Andika Igitekerezo H

Mbega NGO murafasha info zikigihe gukomera niba abagore n,abagabo bashobora kubahiriza iyo miburo!!!!