Rabagirana Ministries irasaba amadini n’amatorero gukomeza gusana imitima yakomeretse

Rabagirana Ministries ni umuryango wa Gikirisitu umaze imyaka itari mike ukorera ku butaka bw’u Rwanda, ukora ibikorwa bijyanye nivugabutumwa ndetse n’isanamitima mu Banyarwanda ukanabafasha komora ibikomere batewe na Jenoside.

Uyu muryango urasaba amadini n’amatorero gushyira imbaraga mu isanamitima n’ubwiyunge by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 2 Mata 2019 ubwo ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries bwagaragarizaga itangazamakuru ibikorwa bazibandaho muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Pastor Mukiza Joas uhagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro avuga amatorero n’amadini yagize uruhare rukomeye mu gusana imitima mu bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ivugabutumwa rikora ku mubiri no ku bugingo bityo bakaryifashisha batanga ubutumwa bukomeza bukanasana imitima abagifite ingaruka basigiwe na Jenocide.

Amadini n’amatorero amaze igihe kinini mu butumwa bw’isanamitima n’Ubumwe n’Ubwiyunge. Nubwo tutarabasha kugera ku byo twifuza kugeraho, hari ibyo twakoze. Ibikorwa umuryango Rabagirana wakoze bafatanyije n’amatorero byagize akamaro gakomeye mu muryango nyarwanda.

Ashimangira ko umuryango Rabagirana wafashije amadini n’amatorero kwishyira hamwe mu gukora ivugabutumwa ry’isanamitima kandi ngo byagize umusaruro ufatika.

Gusa ngo nubwo hari byinshi bakoze, ngo haracyari urugendo rukomeye kuko hari abagifite ibikomere ndetse n’abagifite imitima yinangiye.

Ati “Kugeza uyu munsi hari abantu bagikeneye gufashwa kugira ngo babashe kuva mu mitekerereze bari bafite mbere ya Jenoside na nyuma yayo kugeza uyu munsi batarabasha kubohoka, cyane abari mu magereza n’abandi bari hanze yayo ku bijyanye no kwemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari no gufasha abarokotse kugira ngo babashe kubabarira no kwiyunga n’ababagiriye nabi, murumva rero ko ari urugendo rukomeje kandi bidusaba guhozaho kwigisha".

Umuyobozi Mukuru w’umuryango Rabagirana Ministries Pastor Joseph Nyamutera avuga ko amatorero n’amadini agomba kwinjira muri iki gihe cyo kwibuka agira uruhare mu gusama imitima yakomeretse kugira ngo ishobore gusanwa.

Avuga ko ubuzima bwo kubaka imitima no kubaka igihugu bigomba kuba inshingano za buri wese, ntibigarukire gusa mu gihe cyo kwibuka ahubwo byinjire mu buzima bw’amadini bwa buri munsi.

Pastor Nyamutera akomeza avuga ko mubyo Rabagirana yagezeho bigaragara, harimo abantu babwirijwe maze basaba imbabazi ndetse banerekana aho bajugunye imibiri muri Jenoside. Uretse abemeye ibyaba bagasaba imbabazi, ngo hari n’abarokotse bakize ibikomere batanga imbabazi ubu bakaba babana neza n’ababahekuye.

Umuryango Rabagirana Ministries umaze imyaka isaga 20 mu bikorwa by’isanamitima ndetse ibi bikorwa bimaze kugera mu bihugu byinshi ku isi hakaba hazanatangizwa indi miryango binyuze mu butumwe bw’isanamitima.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo