Biravugwa ko Past Zigirinshuti na Past Desire bahagaritswe muri ADEPR

Pasiteri Zigirinshuti na Pasteri Habyarimana Desire bazwi cyane mu Ivugabutumwa rikundwa cyane na benshi, biravugwa ko baba bamaze guhagarikwa ku nshingano bari barahawe n’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, ADEPR ku mpamvu zitandukanye.

Biravugwa ko Pasteri Zigirinshuti Michel, yaba yazize amwe mu magambo amaze igihe avuga ku Itorero rya ADEPR binyuze ku mbuga nkoranyambaga. uyu ngo akaba yambuwe inshingano yari afite zo kuyobora umwe mu Midugudu ya ADEPR y’i Batsinda

Kuri Pasteri Habyarimana Desire na we bivugwa ko yazize gusezeranya abageni mu izina rye atabikoze mu izina rya ADEPR, uyu mukozi w’Imana akaba na we yari asanzwe afite inshingano kuri Paruwasi ya Gatenga, uyu anasanzwe afite ibikorwa bye bwite by’Ivugabutumwa akora abinyujije mu muryango witwa Agakiza.

UMUBAVU washatse kumenya niba aya makuru ari guhwihwishwa ari impamo, ihamagara ku murongo wa Telefoni Pasiteri Zigirinshuti avuga ko ahisemo kwifata kuri aya makuru, ati "Jyewe ku ruhande rwanjye ndumva nshaka kwifata kuri ibyongibyo".

Yakomeje ati "Yego hari amakuru muba mushaka kumenya ariko hari Umufaransa wavuze ngo ’Toute vérité n’est pas bonne à dire’ ", tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo ’ukuri kose si ngombwa kukuvuga’.

Ku murongo wa Telefoni kandi Pasiteri Desire Habyarimana we yavuze ko nta rwego na rumwe rw’Itorero ruramumenyesha ibi, gusa avuga ko na we aya makuru yatangiye kuyumva mu Cyumweru gishize ariko ngo nta kuri kwabyo azi.

Abajijwe ibyo yumvise bivugwa byaba byaratumye bahagarikwa, ati "Ntacyo nzi pe, ni ibintu biri aho".

UMUBAVU wamubajije ku byavuzwe ko yaba yazize gusezeranya abageni mu izina rye aho kuba Itorero, ati "Ntabyo nzi pe, nta muntu ushobora gusezeranya umuntu mu bukwe mu izina rye bwite, ibyo dukora tubikora mu izina ry’Itorero".

Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote (ADEPR), Rev Past Karuranga Ephrem ku murongo wa Telefoni kuri aya makuru we yagize ati "Ubwo raporo yaba itaratugeraho kuko bikorerwa mu nzego zabo".

Abajijwe niba bishobora gukorwa we nk’umuvugizi w’Itorero atabizi, ati "Yego biterwa n’icyo bababonaho kuko twebwe baduha raporo nyuma".

Twamubajije kandi urwo rwego rushobora guhagarika abapasiteri mu nshingano atabizi, ati "Ni urwego rw’Akarere cyangwa urw’Ururembo".

Umuvugizi wa ADEPR kandi avuga ko izi nzego ntacyo zirabatangariza

Biravugwa ko Pasiteri Desire yaba yahagaritswe mu nshingano ze muri ADEPR

Pasiteri Zigirinshuti na we biravugwa ko yabaye ahagaritswe ku nshingano ze muri ADEPR

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Past Karuranga Ephrem avuga ko inzego zigenga aba bapasiteri ntacyo zirabatangariza

Umuhungu wa Habyarimana avuga ku gusubika iperereza ku wahanuye indege yari itwaye Ise, Umuvugizi w’ishyaka RUDA rya Barafinda ukiri i Ndera yandikiye umutegetsi ukomeye ku isi, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihome n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Hagenimana joseph Kuya 21-07-2020

ibi bishoboke kuba aruguharabika abakozi bImana gusa bibaye aribyo bagomba kwihanganira akarengane kuko sibobaba barenganyegusa Imana yazabarenganura.njyewo ntacyibi mbashinjya

MASENGESHO Jean Baptiste Kuya 8-07-2020

Reka dutegereze ukuri kwabyo n’ibyemezo kuko nimba aribyo bizagaragara. Gusa bibaye aribyo byababaza benshi bakunda amagambo y’ubugingo aturuka muri aba bagabo ariko kdi Imana ni inyangamugayo N’ubundi niyo bahagarikwa yo ntibahagarika. Ubwo rero ndumva tutatandukira tuvuga kuri ADEPR Cyane.

Philippe Kuya 8-07-2020

Ibi nibihuha kuko arukuri ababishinzwe babaratanze rapport kunzego nkuru

Philippe Kuya 8-07-2020

Ibi nibihuha kuko arukuri ababishinzwe babaratanze rapport kunzego nkuru

Philippe Kuya 8-07-2020

Ibi nibihuha kuko arukuri ababishinzwe babaratanze rapport kunzego nkuru

Ukuri Kuya 8-07-2020

Aba bakozi b’Imana barazira iki?ntibazatsindwa kuko bavugisha ukuri.

John Kuya 7-07-2020

Biramutse ari byo nabakangurira guhita bihutira gushinga idini ryabo. Bariya bashumba mbona bazageza intama ku Rurembo.

John Kuya 7-07-2020

Biramutse ari byo nabakangurira guhita bihutira gushinga idini ryabo. Bariya bashumba mbona bazageza intama ku Rurembo.

Danny Kuya 7-07-2020

Ariko koko pe! Abayobozi ba ADEPR biyemeje ko hatagomba gushyira byibuze n’amezi 2 badasebeje itorero ry’Imana? Icyakora Imana ikwiriye gutabara itorero ryayo. Aba bakozi b’Imana muri kubaziza ukuri kwabo, ababahagaritse ibikorwa by’indashyikirwa bakoze n’ibihe.

Daniel Kuya 6-07-2020

Iyi yaba ari inkuru mbi kdi ibabaje mu matwi yanjye kuko aba bakozi b’ Imana ni intangarugero mu kwigisha Ijambo ry’ Imana mu kuri