Pasiteri yashatse kwiyiriza iminsi 40 n’amajoro 40 nka Yesu apfa atabigezeho

Umupasiteri witwa Alfred Ndlovu wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo aherutse kwicwa n’inzara nyuma yo gushaka kwiyiriza ubusa iminsi 40 n’amajoro 40 nkuko Yesu yabikoze.

Uyu mu pasiteri washatse kwiyiriza ubusa iminsi 40 n’amajoro 40, yapfuye asigaje iminsi 10 kuko yavuyemo umwuka amaze iminsi 30.

Alfred Ndlovu w’imyaka 44 y’amavuko ngo yavuye mu rugo ku wa 17 Kamena 2016 ajya mu ishyamba mu masengesho yari agamije kumuhuza n’Imana no kwitandukanya n’iby’Isi. Yari asanzwe azwi aho asengera no mu bavandimwe be nk’umuntu wihaye Imana kubera ibyo yakoraga.

Gushaka gukora nk’ibyo Yesu yakoze rero ngo nibyo byatumye apfa, gusa ngo nta yindi ndwara yigeze mu buzima bwe. Aho mu ishyamba yiberaga ngo yahabaga wenyine nyuma umuntu arahanyura abona umurambo we ahita atabaza Polisi.

PNG - 707.2 kb
Aha Pasiteri Alfred Ndlovu yari agiye gushyingurwa azize gushaka kwigereranya na Yesu ngo asenge iminsi 40 n’amajoro 40
PNG - 428.6 kb
Uyu nawe yarohamye ashaka kwigana Yesu kugenda hejuru y’amazi


Aya makuru dukesha ikinyamakuru newslexpoint avuga ko atari ubwa mbere umupasiteri apfuye ashaka gukora ibitangaza Yesu yakoze kuko hari n’undi uherutse kurohama mu mazi arapfa muri Kamena uyu mwaka, ashaka kwigana Yesu agenda n’amaguru hejuru y’amazi.

Pasiteri Jeremiah Mahlangu wo muri White river yapfuye azira gushaka kwigana Yesu agendagenda hejuru y’amazi.

Pasiteri Mahlangu w’imyaka 35 y’amavuko ngo yashatse kwereka ibihumbi n’ibihumbi by’abakiristo mu muhango wo kubatiza ko ashobora kwigana Yesu akagendagenda hejuru y’amazi maze aribira asamirwa hejuru n’ingona zihita zimurya.

Uyu mu pasiteri amaze gusoma muri Matayo 14:22-33, yabwiye abamukurikiye ko Imana yamubonekeye imubwira ko kubera kwizera afite, ashobora gukora ibitangaza nk’iby’Imana.

Agitera intambwe ya kabiri acyinjira mu mazi, yisanze yarohamye . Kuva ubwo ntiyigeze agaruka ku Isi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Bukeyeneza Jean Claude Kuya 23-08-2018

ababantu mubareke harinaho yesu yavuzeko bamwe baziyita nizina rye

Obed Blessed Kuya 20-08-2018

Ariko ubundi abanyafurika mubona badafite ikibazo cy’imyizerere? Ibi byo birarenze. Tujye tuzirikana amagambo Ari muri Yesaya 58 avuga ku kwiyiriza. Igihe dusenga Kandi ntitukamere nk’indyarya. Ibi bitubere icyigisho dusenge ariko tutigereranya

Mucyo Kuya 18-08-2018

Ariko muri Africa twararozwe....cyangwa?Iyo njiji ngo ishaka guhura n’Imana ikitandukanya n’ibyisi?Turacyafite urugendo rurerure tu!