Pasiteri Mboro uvuga ko yasuye ikuzimu akica satani yavugishije benshi

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo witwa Mboro yavuze ko yageze ikuzimu akica satani akanatangazwa no kubona abantu babayeho neza cyane hano ku isi bari bari ku rutonde rw’abo satani yari agiye gutwika.

Mboro yamenyekanye mu 2010 ubwo yihanukiriye akitaba Telefoni yarangiza akavuga ko ari Yesu wari umuhamagaye amumenyesha ko yari ikuzimu amaze kwica sekibi.

Pasiteri Mboro yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook agaragaza ko yacunguye abantu benshi cyane bari bagiye kurimburwa na Satani kuko bari bari ku mpapuro z’imbere mu gitabo cya satani cy’umubabaro.

Uyu mupasiteri wavugishije benshi yavuze ko yaguye mu kantu akimara kurambura icyo gitabo agasangamo amazina y’abanya-politiki bo muri Afurika y’Epfo basanzwe babayeho neza cyane hano ku Isi ariko bakaba bari bagiye kurimburwa na satani nkuko ikinyamakuru Zambianobserver cyabyanditse.

Yagize ati “Ubwo naringeze ikuzimu, nabonye urutonde rw’amamiliyoni y’abantu bari bategereje kurimburwa na satani. Nanabonye abanya-politiki bakomeye bo muri Afurika y’Epfo.”

Ati “Naguye mu kantu, naratunguwe kubera ko hano ku isi babayeho nk’abamalayika. Ubwo satani yambonaga yagize ubwoba amanika amaboko ye ngo anyice, gusa ntiyari kunshobora nahise muhitana, nabikoze nka Samson wo muri Bibiliya.”

Mu 2010, Pasiteri Mboro yamenyekana ubwo yageraga ikirenge mu cya Semuhanuka wabeshye ko yikoreye umusozi maze na we akabeshya ko Yesu yamuhamagaye kuri Telefoni igendanwa, ngo Yesu yari ahagararanye na Musa na Elijah.

Ibi bintu yatangaje ntibyamuguye neza kuko abakirisitu batandukanye bahise bamusaba gusiba ubwo butumwa kuko ari ikinyoma gikomeye cyane ndetse banasaba umugore we ko yatanga nimero ye bakamusengera kuko ngo ashobora kuba yavangiwe.


Pasiteri Mboro yemeje ko ngo yasuye ikuzimu akica satani

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
binel Kuya 15-01-2020

yewe mujye mureka kuyobya ababakurikira na yesu ubwe ntiyigeze yica satani nkanswe umuntu ??? mujye mwitondera ibyo mwandika