Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje abahanzi baririmba indirimbo z’isi akunda anakomoza ku idini ry’Abahanzi

Pasiteri Antoine RUTAYISIRE avuga ko hari igihe abahanzi bavuga ngo bararirimba nyamara barimo gusakuriza abantu aho ahamagarira abahanzi kumugana bagakora idini ry’abahanzi.

Mu kiganiro na Radio ISANGO Star uyu mupasiteri yavuze ko hari abahanzi akunda ariko avuga ko hari n’abandi babivanga aho bagira ngo bararirimba nyamara barimo gusakuriza abantu.

Nubwo Pasiteri Antoine RUTAYISIRE yirinze gushyira amazina y’aba bahanzi basakuza ariko atanga urugero rw’abahanzi akunda barimo nka Tom Close, Amag The Black n’abandi.

Aha Pasiteri Anotoine yagize ati “Njyewe hari igihe njya mbwira abana bange nti ‘ibyo mwumva ni umuziki cyangwa ni urusaku?’ Gusa buriya ngira indirimbo zimwe na zimwe z’abahanzi ba hano mu Rwanda nkunda nk’iza ba Danny VUMBI ba Tom Close n’abandi,..."

Uyu mupasiteri kandi avuga ko atemeranywa n’abavuga ko kuririmba indirimbo zitari iz’Imana bivuze ko uba waguye ko ahubwo uwaguye ari uririmba indirimbo zo kwicana, kunywa urumogi n’izindi,.....

Yagize ati "None se njyewe narongoye ntarakunze, niba umujeni yiririmbiye indirimbo y’urukundo ngo yaguye? Oya none se twese siho tuba twaraciye? Ahubwo njyewe bazaze twikorere idini ry’abahanzi tuge turirimba ndetse twige na Yesu".

Uyu mupasiteri kandi avuga ko yungutse igitekerezo agiye gutangira gushyira mu bikorwa aho mbere yo gusezeranya abageni azajya abanza agahamagara umuhanzi akabaririmbira akaririmbo k’urukundo mbere yo kubasezeranya aho ku ikubitiro. Uyu mupasiteri avuga ko ari mu biganiro na Tom Close ndetse na Jule SENTORE.

Twabibutsa ko Pastor Antoine Rutayisire ari umwe mu bapasiteri bakunzwe na benshi hano mu Rwanda, ni umushumba mu Itorero rya EAR REMERA.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo