Padiri Uwimana yahishuye uko yitwara ku bishuko ahura nabyo birimo n’inkumi zimusaba urukundo

Padiri Jean François Uwimana, umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gaturika, ubarizwa muri Diyoseze ya Nyundo yahishuye ko kuba icyamamare bituma abakobwa bamwe bifuza ko bakundana.

Uyu mupadiri w’imyaka 31 y’amavuko amenyerewe mu njyana ya Hip Hop, Reggae na RnB. Aheruka gusohora indirimbo ‘Nyirigira’ yo mu gihe cy’igisibo.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ISIMBI, yavuze ko hari izindi ndirimbo ateganya gukora mu gihe cya Pasika hanyuma akazakurikizaho indirimbo yo mu Giswahili yizera ko izamufasha kumenyekana no hakurya y’imbibi.

Nubwo akora injyana ya Hip Hop ifatwa nk’iy’ibirara ngo ku giti cye si ‘umurara’. Ati “Padiri ntabwo ari umurara, burya na Hip Hop ntabwo bivuga uburara. Hip Hop bivuga ‘Hip[ubwenge], hanyuma ‘Hop’ bikavuga ikintu gisimbagurika naho ntabwo ari injyana y’ibirara. Hari n’abakeka ko abakora iyi njyana babanza gufata ibiyobyabwenge mbere yo kuririmba ariko nkanjye simbinywa.”

Muri Paruwasi ye ngo hari abana bato bamubona bakamwita umu-nigga kubera uburyo yitwara nk’abaraperi. Ibi ngo ntibimutera ikibazo ahubwo abimworohereza uburyo bwo gutanga ubutumwa.

Yagize ati “Abana bato hari abambwira ngo ‘Padiri w’umu-nigga’ nanjye bikansetsa, ariko irimo ni uko abenshi babivuga ni byo bibonamo. Ariko buriya iyo ndi mu bakecuru usanga nahinduye imvugo, ariko mu rubyiruko biroroha, nsanga byoroshye kubavugisha cyangwa kubaha ubutumwa.”

Nyuma yo kwamamara Padiri Uwimana ahamya ko yagiye ahura n’ibishuko byinshi ariko akabyitwaramo kigabo. Yemeza ko byose abicamo yemye ku bw’imbaraga z’Imana.

Ati “Icyo navuga, ni nacyo cyateye abantu ubwoba. Iyanshoboje kujya muri ibyo bintu byo kwigaragaza bishobora gutera umuntu ibishuko byinshi ariko ndakomeza nkiyitaho, gusa nzi ko hari abakirisitu bansabira ngo Imana ikomeze impe imbaraga.”

Padiri Uwimana yabajijwe niba adashobora kuzatungurana agakora ubukwe, asubiza ati “Kugeza ubu nta wamenya ibizaza, nk’uko ntavuga ngo ejo nzaba nkiriho, ariko icyo nifuza ni ugukomeza gufasha urubyiruko biciye muri uwo muziki utampinduye ahubwo nkawifashisha kugira ngo ngire abo mpindura.”

Yongeraho ati “Ariko buriya twebwe dufite ibanga, iyo ugiranye isezerano n’Imana niyo ikora byinshi. Imana ishobora kunkoresha byinshi bimwe abantu bakabibona bagatangara, ariko nta bwoba mfite. Ubwoba nagira ni uko naba ndi kujya kure y’Imana.”

Mu buzima busanzwe ngo hari igihe ahamagarwa n’abakobwa bamubwira ko bamukunze na we akabasubiza ko ‘abakunda’ ariko akirinda ko byarenga imbibi.

Ati “Mpura na bo ariko nyine nshimira Imana ko ikimpaye imbaraga. Abo bantu mpura na bo bikagira aho bigarukira […] Ni ugukundana nk’abana b’Imana, nka bashiki na basaza. Kubera ko telefone zigera kure hari uhamagara ati ‘nagukunze’ nanjye nti ‘ndagukunda’ bigira aho bihagararira.”

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo