Nyuma ya ADEPR no muri UEBR impinduka zisize Regional amanuwe mu ntera

Izi mpinduka zo muri UEBR zabaye hagati y’italiki ya 27 na 28 ku cyicaro cy’itorero riyoborwa na Pasteur Rutayigirwa Denis uhagarariye UEBR mu Rwanda (Union Des Eglises Baptistes au Rwanda).

Umuvugizi (Representant) w’itorero UEBR mu Rwanda Pasteur Rutayigirwa Denis yatanga impinduka zigomba kuranga umwaka wa 2019.

Yagize ati "Impinduka ni ngombwa mu buzima kandi burya umuntu muzima kandi ukorera Imana agomba kwakira ibivuye mu mpinduka ziba zabaye".

Yababwiye aho aba Regional ndetse n’abapastori bagiye bashyirwa mu myanya.

Hari icyatangaje abantu aho uwari Regional Pasteur Rafiki Martin Matesu yakuwe ku nshingano za Regional akagirwa Pasteur i Runyombyi mu karere Ka Nyaruguru.

Umubavu.com wegereye bamwe mu bakirisitu Regional Rafiki martin Matesu yayoboraga, akaba yakoreraga akazi k’ubushumba muri Paroisse ya Ruheru maze batangaza ko iyimurwa rye baryishimiye abandi bababajwe naryo.

Umukirisitu wo muri UEBR utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko we yishimiye cyane iyimurwa ry’uyu mupasitori kuko yari abangamye mu buryo ubu n’ubu mu ntama yari aragiye.

Yagize ati “Njye nabonaga hari ibitagenda kuri we bityo bikaba byanshimishije, nanjye i Runyombyi arebe aho hatandukanira na Ruheru (Kanjongo).”

Undi mukirisitu nawe yavuze ko ababajwe nuko Rafiki agiye bari bakimukeneye.
Yagize ati "Kuri njye ni indorerwamo, niyigendere nzakomeza kumusengera Imana imufashe mu mirimo yamushinze, Kristo amugende imbere".

Iri hinduranya muri UEBR rije rikurikira irya ADEPR ryabaye mu minsi ishize aho ryagaragaje agashya aho umushumba w’Ururembo rw’Amajyepfo yagizwe umuyobozi w’Umudugudu.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com

Amakuru ashyushye tubagezaho tuba twifuza ko mwayabona mwese ku gihe kandi vuba; nta kindi mwe bibasaba usibye gukora "Subscribe" kuri iyi Channel "Rwanda umubavu tv 250" ukazanjya uba uwa mbere kubona ayo makuru. Umusanzu wawe urakenewe ku bandi, aho wabasangiza izi nkuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo