Nyuma y’urwa Bishop Rugagi, izindi nsengero zisaga 714 zitujuje ibisabwa na RGB zimaze gufungwa

Nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusanze hari insengero zimwe na zimwe zigenda zishingwa nyamara zitujuje ibisabwa ngo zibone gukora kimwe n’ikibazo cy’ubushobozi bw’abazishinga nabwo bukemangwa mu bijyanye n’ivugabutumwa , kuri ubu mu bice bitandukanye by’Umugi wa Kigali hamaze gufungwa insengero zisaga 714 kubera ko ubuyobozi bwasanze zitujuje ibisabwa ngo zishobore gukora, igikorwa cyo gufunga izi nsengero kikaba cyaratangiye mu Cyumweru cyashize.

RGB yafashe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nsengero nyuma yo gusanga hari bimwe mu bikorwa remezo byifashishwa mu gusenga byagiye bigaragara ko izi nsengero zidafite. Ibi byangombwa birimo nk’iby’isuku, parikingi, imihanda ijya ku nsengero, intebe, uruhimbi, ibicurangisho, ndetse n’ibindi bikoresho bifasha ushinze urusengero kuba yatangira yewe no kutibagirwa gutanga umutekano.

Icyo gikorwa cy’igenzura kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite Amatorero n’Amadini mu nshingano.

Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, yabwiye itangamakuru ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa byazo kugeza igihe zizuzuza ibisabwa byose.

Yagize ati “Amasengesho akwiye gukorwa mu buryo bufite gahunda kandi hagakurikizwa ibisabwa. Kubahiriza uburenganzira bwawe mu gusenga ntabwo bikwiye guhungabanya uburenganzira bw’abandi. Basabwe guhagarika ibikorwa byabo kugeza bujuje ibisabwa.”

Kangwagye yavuze ko bishoboka ko hari n’izitazongera gufungura vuba kuko zikorera mu nyubako ishobora guteza ibyago abayirimo bityo abahakorera bagomba gushaka ubundi buryo.

Ahandi ngo byagiye bigaragara ko badafite parikingi y’ibinyabiziga ugasanga babisiga mu muhanda cyangwa bigateza ikibazo ku migendekere y’ibindi. Abandi bafungiwe ni abasengeraga mu mahema.

Yakomeje agira ati “Amateraniro abera mu mahema nayo yasabwe guhagarika ibikorwa. Ku bijyanye n’isuku byo ntabwo ushobora guteranira ahantu hatari amazi yo gukaraba intoki, hatari ubwiherero n’ibindi,”

Izindi nsengero zidafite ibyangombwa by’umutekano nazo zasabwe kubishaka vuba cyangwa nazo zikazagerwaho n’izi ngaruka.

Kangwagye avuga ko gushinga itorero bisaba icyemezo cy’igihe gito kimara amezi 12, umuntu agasabwa kuba yashatse icyemezo cya burundu mu mezi icyenda mbere y’uko icyangombwa yahawe mbere kirangira.

Gusa ngo abantu benshi ntibaka ibyo byangombwa by’igihe kirekire, ahubwo bagendera mu kuvuga ko buri muntu yemerewe gusenga ntibashake ibyangombwa bikenewe.

Akarere ka Gasabo niko kaza ku isonga ahafunzwe insengero nyinshi kuko mu nsengero 699 hafunzwe 355,mu karere ka Nyarugenge mu nsengero 300 hafunzwe 203 naho mu karere ka Kicukiro mu nsengero 352 hafunzwe 156.

PNG - 787.8 kb
Icyicaro cy’Itorero Inkuru Nziza naryo ryafunzwe mu za mbere giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati
PNG - 756.2 kb
Bishop Rugagi wafungiwe yasabwe kwimurira ahandi ibikorwa by’uru rusengero rwe

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo