Groupe Abana b’Inkuba na Korari Jehovajireh bagiye kongera guhurira mu giterane cy’amateka

’Groupe Abana b’Inkuba’ izwimo abanyamasengesho bazwi mu Rwanda nka Reveland Pastor Ryumugabe Alphonse, Pastor Venuste Mugabo ndetse n’abandi benshi bateguye igiterane cyo ku rwego rwo hejuru bateganya guhuriramo na Chorale Jehovajireh y’Abapostciens ba ULK.

Iki giterane giteguwe nyuma yuko mu mpera z’umwaka wa 2018 tariki ya 18-19/8/2018 bari bateguriye hamwe na Chorale Jehovajireh i Rutonde mu karere ka Rwamagana kikaberamo ibitangaza birimo gukira indwara ndetse no kubona umubare munini w’abakira agakiza ndetse n’ababatizwa mu mwuka wera.

Umubavu.com ubwo twaganira na Reveland Pastor Ryumugabe Alphonse, umushumba wa Paroisse ya Jabana mu karere ka Gasabo tumubaza ibijyanye n’iki giterane yatubwiye ko aribyo koko ku bufatanye na Paroisse ya Jabana ADEPR bateguye iki giterane ngo hahembukiremo benshi mu buryo bw’umwuka.

Ati "Groupe Abana b’Inkuba ni Groupe ikunzwe mu Rwanda bityo guhera kuri tariki ya 22 Nyakanga kugeza tariki ya 28 Nyakanga 2019 twabateguriye igiterane kizamara icyumweru cyose twabatumiriyemo Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kicukiro, Rev Pastor Masumbuko, Ev Edissa ndetse n’abandi bakunzwe, tukazagisozanya na Chorale Jehovajireh yo muri ULK".

Tumubajije impamvu bakunda gufatanya na Korali Jehovajireh, yabwiye umunyamakuru wacu ko Korali Jehovajireh ari korali ikunzwe mu gihugu kandi ifitanye imibanire myiza na Groupe Abana b’inkuba ndetse bamaze gusengana kenshi.

Twegereye umwe mu batoza ba Korali Jehovajireh bwana Mucyo Claude, atubwira ko bari mu myiteguro y’icyo giterane ndetse atumenyesha ko barimo no gufata amashusho ya Volume yabo ya Kane izasohoka mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka wa 2019.



Korari Jehovajireh yo muri ULK mu myitozo


Korari Jehovajireh ni imwe mu zikunzwe muri iki gihe mu Itorero rya ADEPR











@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 27-07-2019

Umwami Imana abahezagire.Muraberewe.Bisi ni mbele mu mutima. Amen