Nyarugenge: Kiliziya yitiriwe Karoli Lwanga yizihije imyaka ibiri ihawe umugisha Kizito Mihigo asusurutsa abitabiriye ibirori

Kiliziya yitiriwe Karoli Lwanga iherereye i Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yatashywe mu mwaka wa 2016 kandi ihabwa umugisha muri uwo mwaka birumvikana ko hizihizwaga isabukuru y,imyaka ibiri itashywe kandi inahawe umugisha.

Nkuko Umubavu.com wabitangarijwe n’umukirisitu wo muri iyi Paruwasi akaba n’umuririmbyi muri Korari Saint Augustin ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri iyi Paruwasi, Bwana Munyemana Jean Damascene yadutangarije ko iyi Kiliziya ari amaboko yabo.

Yagize ati "Twatanze imisanzu kugirango twubake ingoro ya Nyagasani. Iyi ngoro rero ni amaboko yacu, twakoresheje imbaraga z’Imana hamwe n’amasengesho turayubaka".

Gusa hari imirimo itararangira ubona ikiri gukorwa kugira ngo itungane bya burundu.

Nyuma y’igitambo cya Misa, habaye igitaramo cyo gushimira Imana cyasusurukijwe na Korari Saint Augustin ifatanyije n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Byari ibirori n’amahirwe ku bakirisitu kumva umuhanzi Mihigo yongera kubaririmbira. Atangira kuririmba yasabye abantu mu ngeri zose kurangwa n’umutuzo.Yafashe ijambo atangira ashima Imana ibyiza yamugiriye ndetse anabihuza n’indirimbo aherutse gushyira hanze.

Yagize ati "Ni ukuri Imana iradukunda twe abanyabyaha niyo mpamvu aho kuguhomba yaguhombya. Yakomeje avuga ko gushima byo bitarangira atangira kuririmbira imbaga yari iteraniye aho.

Yaririmbye indirimbo nyinshi yahimbye kera ndetse akanyuzaho aririmba indirimbo ye yambere nyuma yo gufungurwa yise "Aho kuguhomba ya guhombya!”
Iyi ndirimbo wabonaga ikunzwe cyane kandi inogeye amatwi y’Abakirisitu bayumvaga.

Ntibyari byoroshye ko Kizito Mihigo yagira icyo atangariza UMUBAVU kuko yari ashagawe n’imbaga y’Abakirisitu dore ko bari bamukumbuye.

Tubibutse ko Kizito Mihigo yafunguwe mu minsi ishize nyuma yo guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Paul Kagame ku byaha yari yarahamijwe n’urukiko.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo