Nyamasheke: Umupadiri wabisigiwe amavuta yiyambuye ikanzu y’ubusaseridoti abivamo ku mugaragaro arigendera

Umupadiri wakoreraga ubutumwa bwo kwegereza Kristu intama ze no kuzikenura yifashishije ijambo ry’Imana, Bwana Padiri Donatien yavuye mu Gipadiri ku mugaragaro yerekeza iya Kirayiki.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Ukuboza 2018, akaba ariho amakuru yizewe ku isezera ku bupadiri k’uyu musaseridoti yamenyekanye.

Padiri Donatien yaherewe isakramentu ry’ubusaseridoti muri Diyoseze ya Cyangugu, abuhabwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damascene, yari amaze hafi imyaka itanu mu butumwa, yigisha ijambo ry’imana, atanga n’amasakramentu.

Padiri Donatien wabonaga ari umuntu ucisha make, utuje ku buryo ibi byo kuva mu Gipadiri byatunguye imbaga y’abantu benshi.

Umukristu utashatse ko amazina ye atangazwa yaganiriye n’umunyamakuru w’Umubavu.com ukorera mu Burengerazuba maze amuhamiriza ko uyu mupadiri amuzi neza cyane kuko babanaga muri Communaute Saint Emmanuel.

Yagize ati "erega Kristu niwe witorera, yatwigishaga ijambo ry’Imana neza, yitondaga, none natunguwe no kuba yavuye mu murimo wa Kristu akikuraho amavuta yasizwe njye sindabyakira".

Twabibutsa ko Isakramentu ry’Ubusaseridoti ridakurwaho cyangwa ngo risibangane gusa iyo babonye ari ngombwa hari imyanzuro Diyoseze ifatira umupadiri witwaye nabi cyangwa ufite ingeso mbi. Ibyo bikorwa hifashishijwe igitabo kigena amategeko yabo cyitwa ("Droits Canons).

Umupadiri ukorera ubutumwa bwa Gisaseridoti muri Diyoseze ya Cyangugu utashatse ko amazina ye atangazwa nawe yahamije iby’aya makuru maze atubwira ko Padiri Donatien atakiri mu Busaseridoti.

Ku murongo wa Telefoni igendanwa n’umunyamakuru w’UMUBAVU uyu mupadiri yagize ati "Yasezeye nyine, ese uragira ngo nkubwire iki utumva?”

Twashatse kumenya icyo Diyoseze ibivugaho maze duhamagara umunyamabanga wa Diyoseze ya Cyangugu Bwana Padiri Nduwayezu Longin ntiyatwitaba.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, umushumba wa Kiliziya Ku isi Nyirubutungane Papa Francis yagiriye inama abashinzwe kwigisha abazavamo intore z’Imana zihamye (Abasaseridoti) kandi hagashingirwa cyane cyane ku myaka y’ubukure (Maturite).

PNG - 641.3 kb
Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke yasezeye mu Bupadiri

Komeza intore zawe Nyagasani.


Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
PiusMJ Kuya 10-12-2018

Ntabwo abantu bakwiye kumva nabi umuhamgagaro w’umuntu! Ntabwo Donatien ari umwana wakora ibyo atazi, kandi ubupadiri si igifungo cya Burundi; abakristu batuze Ni Intwari... Azi icyo abikoreye

David Kuya 6-12-2018

Mana we ndatunguwe pe. Gusa Padiri Donatien akomeze gufasha abayoboka inzira ya Kirisitu hamwe na Kiliziya

mahoro Kuya 6-12-2018

P. Mushi, ndagushimira icyemezo wafafashe. Ngwino mu bayayiki ukorere Imana aho kugira ngo ukomeze kuba mu buzima wumva butajyanye n’ umutima nama wawe! Bravo.

turikumwe Kuya 6-12-2018

uyu mupadiri ntabwo yari abumazemo imyaka itanu kuko yabuhawe muri 2009 ahubwo yari anazemo imyaka 9

Samuel Kuya 6-12-2018

No hanze y’ubusasaridoti umurimo wa Kiristu urakomeza. Akomeze abere Kiristu indahemuka

HAVUGIMANA Jeremie Kuya 6-12-2018

ubwo umuhamagaro we warangiye ni mumureke.

Mukabaranga Kuya 6-12-2018

Ntacyo azakomeze avuge ubutumwa bwiza

iganze Kuya 6-12-2018

Ariko jye aho kugirango umuntu akore ibinyuranye n’ibyo yasezeraniye Imana yitwa umusaserdoti asenyeshe ibikorwa bye ibyo yigisha, yaba agiye ku ruhande gato agatekereza agashyira ubwenge ku gihe, agasenga. Nyagasani amumurikire mu bihe arimo niwe uzi ikiri mu mutima we amurinde kwitandukanya na we kuko niwe bugingo, ni we mahoro, ni we byishimo n’umunezero bisendereye, akaba ubukungu bw’igiciro kandi butamungwa. Nta gikwiye kudutandukanya nawe yaba ibyago, inzara, inkota.......niko pawulo avuga. Yasubira mu busaserdoti, yaba umulayiki, Roho wa Nyagasani namukomeze amurindire ubugingo ntashengerere isi n’abayo, ahubwo arangamire ijuru.

Ebre. Kuya 6-12-2018

Abalayiki bo bakora iki?

Ebre. Kuya 6-12-2018

Abalayiki bo bakora iki?

HABARUGIRA Jérémie Kuya 5-12-2018

Imana imufashe mu buzima agiyemo

Muhayimana Aphrodis Kuya 5-12-2018

Mana yanjye ibise birashoboka gusa iyo bibaye ngobwa ukabonako bigaranye gukora umurimo nikugoye kdi bitakurimo urasezera gusa ntawamutera amabuye ahokugirango uwukore nabi wahitamo gusezera rwose

Muhayimana Aphrodis Kuya 5-12-2018

Mana yanjye ibise birashoboka gusa iyo bibaye ngobwa ukabonako bigaranye gukora umurimo nikugoye kdi bitakurimo urasezera gusa ntawamutera amabuye ahokugirango uwukore nabi wahitamo gusezera rwose

Christine Kuya 5-12-2018

Reka tumusabire nibwira nawe ibi bihe bitamworoheye kuko n’ icyemezo kidasanzwe,izindi comments tuziharire ijuru.Mugire amahoro

Christine Kuya 5-12-2018

Reka tumusabire nibwira nawe ibi bihe bitamworoheye kuko n’ icyemezo kidasanzwe,izindi comments tuziharire ijuru.Mugire amahoro

Hagenimana Ildebrand Kuya 5-12-2018

Buriya yifuje kuba undi utandukanye nuwo yariwe

Hagenimana Ildebrand Kuya 5-12-2018

Buriya yifuje kuba undi utandukanye nuwo yariwe

Hagenimana Ildebrand Kuya 5-12-2018

Buriya yifuje kuba undi utandukanye nuwo yariwe

Eric Kuya 5-12-2018

Mwiriwe,sinifuje gukoresha amazina y ukuri kubera impamvu z umutekano,gsa uyu wari umupadiri yambereye umwwrimu,n ubwo atari miseke igoroye 100% gsa sinakekaga ko byatuma asezera,kuko yashwanaga n undi mupadiri wari umuyobozi babanaga arko gusezera ntawabitekerezaga kuko n abagore uwabene ntitwabimwumvagaho

JJM Kuya 5-12-2018

Baca umugani ngo bibaho. Yahisemo kumesa kamwe. Yanze kuzahindukiza abo yakagombye guhindura. Karibu sana.

Nana Kuya 5-12-2018

Aho kugirango uvange amasaka n’amasakramentu wamanika amaboko ugasezera
Gufata umwanzuro nkuwo ntibyorohera benshi ariko aho gutukisha izina ry’Imana wasezera.yafashe umwanzuro wa kigabo

Dosandel Eric Kuya 5-12-2018

Aha umugabobo Ni uguma ku ijambo Kandi baravuga lilant bien lalant dernier

Dosandel Eric Kuya 5-12-2018

Aha umugabobo Ni uguma ku ijambo Kandi baravuga lilant bien lalant dernier

Bernard Kuya 5-12-2018

Natihana ngo akizwe ntaho avuye ntaho agiye!

Ruzacimana Kuya 5-12-2018

Imana imuhe amahoro n, imigisha myinshi

Sibomana Emmanuel Kuya 5-12-2018

Ntakundi tugomba kubyakira naze ashinge urugo .kdi nizeyeko azakomeza,nogukorera Imana

Mahoro Marcel Kuya 5-12-2018

Ntakundi,Tumwakiriye neza mu muryango wabarayiki

Mahoro Marcel Kuya 5-12-2018

Ntakundi,Tumwakiriye neza mu muryango wabarayiki

Mahoro Marcel Kuya 5-12-2018

Ntakundi,Tumwakiriye neza mu muryango wabarayiki