Korali Isezerano yakoreye igitaramo cy’amateka I Nyamagabe-Amafoto

Korali Isezerano, ni iyo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu itorero ry’Akarere rya Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba mu karere Nyamagabe.

Nyuma y’ibyumweru bibiri iyi korali ivuye mu rugendo rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Cyarwa ku mudugudu wa Sahera mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2019 bakoze ivugabutumwa mu mujyi rwagati i Nyamagabe, ivugabutumwa ryari rigamije kubaka imiryango yo muri iki gihe, ku ntego iboneka muri Bibiliya muri Yobu 22:23.

Korali Isezerano yaririmbye indirimbo zayo zose zikunzwe, zirimo n’inshyashya baheruka gushyira hanze yitwa “Iyavuze”

Aganira n’itangazamakuru, Perezida wa Korali Isezerano Paul Rusingizandekwe, yavuze ko iki gitaramo bari bagitumiwemo n’itorero rya Restoration Church kandi cyabafashije gukora ivugabutumwa, kuko umugambi wabo ari ukugeza ubutumwa bwiza ku mpera y’Isi.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Korali bikomeje, ati "Ubu turanitegura gushyira hanze izindi ndirimbo nshyashya zirenga 4 zirimo iyitwa ’Goliyati’ n’iyitwa ’Ubutayu’. Ibindi bikorwa dufite ni ivugabutumwa, yaba ibikorwa by’urukundo no gusura abarwayi kwa muganga, no muri Gereza.”

Korali Isezerano nyuma y’iri ivugabutumwa, italiki 13 Ukwakira 2019 izaba iri muri Paruwasi ya Murambi mu karere ka Nyamagabe mu ivugabutumwa, nyuma yaho ikazanakorera urundi rugendo mu Mujyi wa Kigali i Kanombe.

Korali Isezerano yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze umuzingo wayo wa mbere yise ‘Ineza’. Kuri ubu ikaba ifite Alubumu 2 z’indirimbo z’amajwi n’amashusho

Yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999, itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi mu cyahoze ari umudugudu wa Gikongoro Paruwasi ya Gikongoro, ubu ni Paruwasi ya Sumba.

Yatangiye kandi igizwe n’abaririmbyi 5, muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi Korali, kandi kuri ubu abaririmbyi bose barasaga 115.


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo