‘Nshore imizi muri Kristu’, gahunda izafasha Abakristu kuba Abakristu nyabo batewe ishema nabyo

Gahunda ya ’Nshore imizi muri Kristu’ igamije gufasha Abakristu kuba Abakristu nyabo batewe ishema nabyo. Iyi gahunda iri gutegurwa na Komisiyo y’Ikenurabushyo ry’Umuryango muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Padiri Achille Bawe umuyobozi w’iyo Komisiyo yatangaje ko gahunda ya nshore imizi muri Kristu igamije gufasha Abakristu kuba Abakristu nyabo batewe ishema nabyo.

Yagize ati "Gahunda ya ’Nshore imizi muri Kristu’, ni icyerekezo nyamukuru cy’iyogezabutumwa Diyosezi ya Ruhengeri yihaye muri iyi myaka 25. Igamije gufasha Abakristu kuba Abakristu nyabo koko, ba bandi bazi neza kandi bishimiye ko ari Abakristu, baterwa ishema nabyo, bakabikomeraho kandi bikabaranga aho bari hose. Ibyo bikaba bibasaba gucengerwa n’iyobokamana rishingiye ku kumenya amateka y’agakiza ka Muntu.

Bisaba kandi guhinduka abantu bakaba bashya bakemera kuyoborwa n’Inkuru Nziza y’Urukundo rw’Imana twigishwa na Yezu Kristu, bakakira bishimye uwo Yezu Kristu waje adusanga kugira ngo aduhe ubugingo bw’iteka, kuko ari we utubwira ati ’Ninjye Nzira, Ukuri n’Ubugingo’, kandi akatubwira ati ’Ntawe ugera kuri Data atanyuze kuri Njye’, akaba ari nta rindi zina abantu twese twahawe ngo tuzarikirizwemo uretse izina rya Yezu’.

Gahunda ya Nshore imizi muri Kristu rero ni gahunda irimo gutegurwa na Komisiyo y’Ikenurabushyo ry’umuryango muri Diyosezi ya Ruhengeri, kugira ngo ifashe ingo z’abashakanye muri urwo rwego".

Ku ikubitiro, muri paruwasi ya Gahunga habereye umwiherero w’ingo 30 z’abakateshiste n’abakozi ba Paruwasi ya Butete kuri iyi gahunda yiswe “Nshore imizi muri Kristu”. Abayitabiriye batangaje ko bungutse byinshi bizabafasha gushora imizi muri Kristu, bikabafasha kandi kubaka ingo nzima zibereye Kiliziya n’igihugu muri rusange. Biyemeje guharanira kuba intangarugero mu ngo zabo bafatiye urugero kuri Yezu Kristu We Nzira, Ukuri n’Ubugingo.

Mu izina ry’abakozi ba Paruwasi ya Butete, UWOKUBAFUBA Providance yatangaje ko bishimiye gahunda ya nshore imizi muri Kristu, ahamya ko izabafasha kubaka ubuvandimwe n’ubumuntu mu mu ngo zabo, mu baturanyi n’aho bari hose. Bafashe umwanzuro wo guhamya no kwamamaza Yezu Kristu hose. Yashimiye Paruwasi yabo yabageneye uyu mwiherero.

Mu izina ry’abakateshiste ba Paruwasi ya Butete, MBONIGABA Albert umukangurambaga w’iyo Paruwasi yagize ati “Uyu munsi twagize amahirwe, ibyo twize muri uyu mwiherero bizadufasha mu ngo zacu, bitume turushaho kurangwa n’urukundo mu ngo zacu, mu butumwa dukora, bizadufasha gufasha abasaseridoti bacu mu butumwa bakora mu kwamamaza Inkuru Nziza y’urukundo rw’Imana mu bantu duhereye iwacu mu rugo”.

PNG - 1.8 Mb
Abashakanye biyemeje kunoza Urukundo rwabo no gutanga urugero rwiza ku bana babo n’abaturanyi babo

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo