Niba Leta zo mu isi zikoresha abize ntabwo Leta y’ijuru ariyo izakoresha injiji

Mu giterane cy’amasengesho y’iminsi itatu kiri kubera muri Paruwase ya Rwampara Akarere ka kicukiro, umudugudu wa Segeem, Abakristu bibukijwe ko kuba Leta zo mu isi zikoresha abize, Leta y’ijuru atari yo yakoresha abaswa/injiji bityo bagomba gusobanuka mu gukorera Imana kwabo.

Muri iki giterane gifite intego igira iti “Hanyuma Abamidiyani bacogozwa n’Abisirayeli, ntibongera kubyutsa umutwe, hatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye kandi barimo umwuka w’Imana kuko bari gufasha abantu batandukanye nk’uko bamwe mu bakitabiriye babibwiye UMUBAVU.

Iyumvire byose muri Video:

Mu ijambo ry’Imana ryasomwe mu gitabo cy’Abacamanza 8. 28 (Ari nayo ntego y’amasengesho), umuvugabutumwa yahishuriye abakristu ibanga ryo kunesha abamediyani ariryo kubanza kubamenya neza (muzabamenyera ku mbuto zabo).

Ashingiye ku buryo Imana yakoresheje Gidiyoni akanesha Abamediyani, yibukije abakristu ko n’Imana ikoresha abantu basiobanutse, ati "Niba Leta z’isi zikoresha abize, ntabwo Leta y’ijuru ariyo izakoresha injiji".

Ibi yabivugiye ko Gidiyoni yakoreshejwe n’Imana asobanutse dore ko ku gihe cye aribwo Abisirayeyi bagize ihumure mu gihe cy’imyaka 40 yose.

Igiterane cyatangiye kuri uyu wa mbere kikazarangira ku wa gatatu, kikaba gikomeje kwitabirwa n’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose baje gusenga no kumva ijambo ry’Imana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mbar in I keys Kuya 19-08-2020

Uwiteka nashimwe cane

mbar in I keys Kuya 19-08-2020

Uwiteka nashimwe cane