Ni gute wamenya umukristo w’ukuri utajijisha?

Muri iyi minsi usanga abantu batavuga rumwe mu bijyanye no kumenya umukirisitu wa nyawe (w’ukuri abenshi bita utajijisha), bitewe nuko hari abo usanga biyita ko ari abakirisitu nyamara bakiyambika uruhu rw’intama bakora amabi bituma kumenya uw’ukuri bikomeza kuba ingorabahizi.

Muri Matayo 7:17-23 tuhasanga amagamo asobanutse yavuzwe na Yesu, aho yagize ati: "Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi… nibwo nzaberurira nti sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe."

Yesu kandi yaranababwiye ati: "Muzabamenyera ku mbuto zabo" - Matayo 7:20. Aha Yesu yagaragaje ko kugira ngo utandukanye uwizera n’utizera, bitazashingira ku magambo gusa, ahubwo bizashingira ku mbuto uwo muntu yera zikwiriye umukiristu nyawe koko.

Iyo uganiriye n’abakirisitu babirimo neza yewe banabimazemo iminsi itari mikeya, abenshi bemeza ko kumenya umukirisitu w’ukuri bigoye muri iyi minsi nyamara mu gihe mbere bitagoranaga kuko wahitaga umenya uw’ukuri n’ujijisha.

Ibi babishingira ko muri iyi minsi usanga hari abiyita abakirisitu bafite ibyo bagamije kugeraho mu gihe mbere wasangaga nta bantu benshi biyoberanya bashaka kwiyita abakirisitu nyamara atari bo.

Kuri iki kibazo twatangiye twibaza kigira kiti “Ni gute wamenya umukristo w’ukuri utajijisha cyangwa ni ikihe gipimo cy’ubukirisitu?, Bibiliya Yera niyo yonyine itanga igisubizo nyacyo kandi gisesuye cyafasha buri wese kumenya umukirisitu w’ukuri utajijisha dore ko ijambo ry’Imana ariryo kuri kuzuye.

Usomye ijambo ry’Imana muri Bibliya Yera, mu rwandiko Paulo yandikiye itorero ry’I Galatiya (Abagalatiya 5: 22 – 25), uhasanga igisubizo/igipimo nyacyo ndetse cyuzuye cy’umukirisitu/ubukirisitu.

Iri jambo rigira riti “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, 23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo. 25 Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.”

Kugira ngo umuntu (umukristu) agire izi mbuto z’umwuka wera zivuzwe haruguru rero, bisaba kurwana intambara itoroshye ariko kandi inoroshye mu gihe wiragije Uwiteka Imana yawe ikamubera umutabazi.

Ubusanzwe umuntu agira intambara zitandukanye muri we. Hari iya kamere mbi y’icyaha ndetse niy’umwuka mwiza w’Imana birwana kugira ngo ikinesha ikindi muri byo cyere imbuto zacyo.

Umurimo wo kwihangana, urukundo, ibyishimo, n’ibindi byinshi si ibya buri wese kuko igihe cyose ushatse kubigira cyangwa kubikora uhura n’intambara nyinshi. Nta muntu n’umwe wifuza guhorana umushiha buri gihe ariko usanga satani ahora adobya ashaka ko umuntu atagira umutima mwiza w’ubugwaneza.

Imbuto z’umwuka wera nicyo gipimo cyonyine gipima “Ubukirisitu” bw’umuntu. Abantu bamenyereye kuvuga ko nta gipimo cy’ubukristo ariko aba ari uburyo bwo kwihagararaho no kubeshya kuko imbuto z’umwuka wera nizo gipimo. Ibi Yesu yabibwiye abigishwa be ubwo yababwiraga ati “Bazabamenyera ku imbuto zanyu...”.

Ntabwo ubukristo ushobora kubupimira mu ndwara wakijije cyangwa mu masengesho wasenze kuko ibyo hari igihe bigeramo ntibigire agaciro abantu bagasigara bareba ukuntu wowe umeze cyangwa uko witwara.

Imbuto z’umwuka wera nizo zituma Imana itwemera. Iyo wamaze kwizera Yesu akakubera umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, uba ubaye umwana w’ Imana. Ikindi nuko Imana ikwemera ishingiye ku mbuto wera mu buzima bwa buri munsi.

Impano wahawe izo arizo zose zishobora gutuma wemerwa, ukamenyekana cyane ariko iyo nta mbuto zibiherekeje igihe kiragera ugahanuka ugasubira aho wari mbere yo kuzamurwa (Abafilipi 4:17, kugira impano ni byiza ariko zikongerwaho imbuto nziza).

Kwera imbuto ni urugendo. Uzitegereze igiti cyose cyera imbuto uko bigenda, habanza indabo nyuma hakazagenda habaho impinduka zitandukanye kugeza ubwo hazabaho/hazaboneka imbuto nzima zuzuye zishobora gukoreshwa/kuribwa.

N’umukristo niko akwiriye kwera imbuto muri ubu buryo, uko wari umeze ejo ntibigomba gusa nuko uzaba usa ejo hazaza ahubwo ugomba kuba wahindutse wabaye mushya.

Imana ibahe umugisha kandi ibashoboze kuba abakiristo nyabo bakwiriye kandi baheshwa ishema kuba bo igihe cyose n’ahantu hose nkuko ijambo ry’Imana ribidusaba.

MUKESHIMANA Daniel@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo