Nahanuriye Perezida Habyarimana ahita apfa mu by’umweru 2-Meshake

Gatabazi Meshake (Mechack) umuvugabutumwa, umuhanuzi akaba n’umushumba wamamaye cyane mu ivugabutumwa ryiganjemo ubuhanuzi nka ;Meshake’ cyane cyane mbere ya Jenoside, avuga ko yahanuriye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana bitarenze ibyumweru bibiri gusa agahita yicwa, avuga ko yagiye no mu rugo iwe kumuhanurira byinshi mu byabaye mu gihugu.

Mu kiganiro kirambuye Meshake yagiranye n’UMUBAVU, yagarutse kuri byinshi yagiye ahanurira abanyarwanda birimo nk’intambara yabaye ubwo Inkotanyi zashakaga kwinjira mu gihugu, ati "Ibyo nibuka nahanuye mpanura nzenguruka ndi imbere y’abantu benshi mpanurira abanyarwanda mpanurira igihugu, ibya mbere ni ibyatambutse kuko intambara yabayeho hagati y’Inkotanyi (ubu Ingabo z’u Rwanda), iriya ntambara binjira narayihanuye".

Ubu buhanuzi ngo Meshake yarabukubitiwe, ati "Iriya ntambara binjira narayihanuye ndetse ndanabikubitirwa kuko ndibuka ko nakubitiwe Kagitumba aho Ingabo za Habyarimana zari zicunze umupaka nagiye kubabwira ko igihugu gitanzwe, ibyo narabihanuye".

Meshake akomeza avuga ibindi yahanuye, ati "Ikindi nahanuye cyakurikiye ibyongibyo...nibwo icyo gihe Imana yari yarambwiye ngo nzajya no kwa Habyarimana kubimubwira, nagiyeyo, nagiyeyo muri 1990 njyanye na Representant Legal wayoboraga ADEPR, Nsanzurwimo Joseph namubwiye ibyenda kuba ariko ntiyabyumva anyita umusazi".

Umunyamakuru amubajije nyirizina ibyo yahanuriye Perezida Habyarimana, Meshake ati "Icyo namubwiye icyo gihe ni uko namubwiye ko...iyerekwa nari mfite ari iry’amaraso menshi yari agiye kumeneka kandi namubwiraga ko kugira ngo ntameneke ari uko yafungura imiryango abari hanze bashakaga gutaha bakaba bataha ku neza".

Perezida Habyarimana yumvise ubu buhanuzi bukakaye, ngo yahise abaza Representant wa ADEPR, Nsanzurwimo uwo Meshake ari we cyane ko ngo yari akiri umusore, agerageza kumusobanurira uwo ari we ndetse amubwira ko Itorero rya Pentekote ryemera Umwuka Wera n’impano z’Umwuka Wera.

Ikindi Meshake avuga ngo ni uko ubwo yajyanaga na Nsanzurwimo kwa Habyarimana, atigeze amuhishurira ikimujyanyeyo, ngo ahari iyo amuhishurira mbere ko amaraso agiye kumeneka, yashoboraga kugira ubwoba cyane ko ngo yari n’ishuti ye.

Meshake avuga ko ubu buhanuzi yabuvugiye imbere ya Perezida Habyarimana ariko akabwima amatwi, ngo nyamara iyo abwumvira n’ubu aba akiriho, ati "Ubwo rero nabivugiye imbere ye kandi mbimubwiye ntabwo yabyumvise, iyo abyumva ngira ngo n’ubu aba akiriho n’amaraso ntaba yaramenetse".

Meshake na we yemera ko ubuhanuzi bwemerwa busohoye, ati "Rero ubuhanuzi nkuko wabivuze bushimwa ari uko busohoye".

Kuva iki gihe Meshake ahanurira Perezida Habyarimana mu rugo iwe ntahe agaciro ubuhanuzi yahanuriwe, ngo bongeye guhurira muri Stade mu 1994 muri Werurwe hasigaye igihe gito ngo Jenoside ibe, na we apfe nkuko Meshake abivuga.

Ati "Kubera rero yanze kubyumva, twongeye guhurira na we kuri Stade muri 1994 mu kwezi kwa Gatatu, hari hasigaye igihe gito kugira ngo Jenoside ibe na we apfe".

"Icyo gihe twahuriye Stade rero Kamarampaka, iyi ni Stade ya Cyangugu (mu Karere ka Rusizi) muri Mitingi y’abantu benshi biyamamaza, amashyaka menshi, niho namuhanuriye ko apfuye muri Mitingi".

Meshake avuga ko ubu bwari ubuhanuzi bukomeye kuko ngo guhanura ko Perezida apfuye ushobora kwisanga ari wowe wapfuye mbere ye, ati "Urumva guhanura ko Perezida apfuye, wapfa mbere ye, narafashwe...".

Meshake avuga ko kubera ubu buhanuzi bwari bukomeye kandi bwihuse, yatse Imana ikimenyetso niba atazabuzira, ngo imubwira ko atazicwa, icyakora ngo Habyarimana amaze gupfa yarahizwe bikomeye anajyanwa hamwe n’abari bagiye kwicwa ariko bose ngo barashira we aragaruka.

Avuga ko icyatumye agaruka ntiyicirwe hamwe n’abandi nubwo yanafunzweho, ari uko ngo Imana yari yaramubwiye ko azahanura n’ibindi.

Nyuma yo guhanura ko Habyarimana agiye gupfa agapfa, guhanura ibyago byagwiririye u Rwanda (Jenoside), intambara itera muri za 90 n’ibindi, Meshake avuga ko yanyuze muri byinshi ariko ntibimuhitane.

Nyuma y’ibi byose ngo Imana yongeye kumuha ubuhanuzi bwo kubwira Leta yari igiye gusubirira iya Habyarimana ko amaboko ya Malayika abaramburiwe kugira ngo abakoze ibyaha (abicanyi) bababarirwe, abiciwe bababarire.

Akomeza avuga ko ngo Imana yamubwiye ko niba batemeye kwihana no kubabarira, ko hazongera kubaho ibindi byago biruta ibyabaye ku buryo hapfa 2/3 hagasigara kimwe cya Gatatu cy’abaturage kandi ko ngo abazasigara bazabaho neza.

Ubu butumwa ngo yabuvugiye mu biterane binini yagiye abamo nyuma ya Jenoside, ubu butumwa ngo yarabufungiwe abazwa ibyo ari kuvuga ibyo aribyo n’uburyo abantu ngo bazapfa.

Ngo yajyanywe mu nkiko araburana babura ibimenyetso agirwa umwere, gusa akavuga ko ngo iyo ufungiwe ibyo mu ijuru atari ibyawe, nta cyaha gishobora kubibonekamo.

Meshake asaba abantu kunga ubumwe, bakareka icyo yita ’ikinamico’ kuko ngo aribyo byatuma Imana ibabarira igihugu.

Muri iki kiganiro Meshake ubu w’imyaka 61 y’amavuko avugamo uburyo hari Abashumba yahanuriye ko bahetse nabi (Macuri) bakamureba nabi n’ibindi byinshi birimo n’Ijambo ry’Imana yasangije abantu bazumva iki kiganiro yasomye muri Yesaya 59:1-2.

Ku bibaza aho Meshake aherereye ubungubu, aba mu Karere ka Kicukiro ndetse wanamubona kuri Telefoni igendanwa: 0785524820.

MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI, URIYUMVIRA BYINSHI UMUHANUZI MESHAKE YAGANIRIYE N’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo