N’ubwo yandika ibitabo  yize gusoma kwandika, kubara muri gahunda y’itorero rya ADEPR

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Niyonteze Shabani ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Nubwo yandika ibitabo ariko yize gusoma kwandika, no kubara muri gahunda y’itorero rya ADEPR yigisha abataragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri. Akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gikondo SGEEM. Kuri ubu afite indirimbo ziyingayinga 18 zose zikaba ari amashusho ziboneka kuri Album ebyiri harimo imwe yamuritse n’indi ari gutegura azamurika ejo bundi ku itariki ya 7/10/2018.

Gusa benshi babimuziho bavuga ko bitangaje kandi koko nawe nubyumva uraza gutangara , gusa we avuga ko ari imigambi y’Imana kuri we ngo nkuko Imana yabyivugiye ko izahagurutsa abanyantege nke ngo bayikorere mu rwego rwo gucisha bugufi abishyira hejuru.

Nubwo byose bisa naho wabiikubira mu nteruro imwe bikumvikana, bifite uburemere bukomeye nkuko abatari bacye mu bamuzi bakomeza kugenda babigaragaza.

Umuhanzi Shaban Niyonteze ni umugabo w’imyaka 30, ufite umugore umwe n’abana barindwi, akaba kuri ubu atuye i Kigali.

Ubaye ufite amatsiko yo kwirebera igitabo cye cya mbere yanditse yise : "Urukundo, intambara n’umubabaro." Wazaza i Gikondo kuri ADEPR SGEEM tariki 7 z’ukwezi gutaha kwa cumi. Azanamurika album ye ya kabiri yise IWACU NI HEZA.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo