Close MORE NEWS Musenyeri KAMBANDA yagizwe umuyobozi mushya wa ArchDiyosizi ya Kigali UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-11-2018 saa 17:56' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018 nibwo ku rubuga rwa Vatican hashyizweho itangazo rivuga iby’izi mpinduka rinashimangira ikiruhuko cy’izabukuru Papa Francis yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wari umaze imyaka 21 ayobora Arkidiyosezi ya Kigali. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo. Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Musenyeri Kambanda yatangaje ko aribwo akibimenya ariko yiteguye gusohoza ubutumwa yahawe abifashijwemo n’Imana. Yagize ati "Ni byo. Roma imaze kubitangaza. Ni inshingano ziremereye ariko byose tubifashwamo n’Imana. Ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzimukirayo no kuzahabwa inshingano no guhererekanya ububasha n’uwo nsimbuye. Ntabwo ndamenya igihe bizabera kuko ni bwo inkuru tukiyimenya". Musenyeri Antoine Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60 y’amavuko. Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mikeya yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyoseziya Butare. Tarikiya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda. Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Ntoya ya Ndera i Kigali. Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyoboziwa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Ku itarikiya 3 Gicurasi 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyoseziya Kibungo, tariki 20 Nyakanga. Nibwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’. Mgr Ntihinyurwa w’imyaka 76, ku itariki ya 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Yayoboye Kigali avuye muri Diyoseziya Cyangugu yari amaze imyaka 16 abereye umushumba. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo byavuzwe ko yandikiye Papa Francis asaba guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’iza bukuru. Ubundi umusenyeri, kubera impamvu z’uburwayi cyangwa iyo ageze ku myaka 75 asaba ikiruhuko cy’iza bukuru. Musenyeri Ntihinyurwa yujuje imyaka 75 mu 2017. Papa ni we wemeza ko musenyeri runaka agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru akanagena n’umusimbura ku buyobozi bwa Diyosezi. Umusenyeri ugiye mu kiruhuko cy’iza bukuru aba afite uburenganzira bwo gukora indi mirimo yihitiyemo nko kuba yajya muri Paruwasi agafasha Abapadiri cyangwa se kuba yajya nko mu ishuri runaka akigisha. Mu bandi basenyeri Gatolikabo mu Rwanda, undi wujuje imyaka 75 ni Servilien Nzakamwita wa Byumba, Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi afite imyaka 71. Abandi bo bafite imyaka ikurikira: Antoine Kambandawa Kibungo (60), Vincent Harolimana wa Ruhengeri (55), Célestin Hakizimana wa Gikongoro (54), Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo ( 61) na Rukambawa Butare (69). Christian N. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) iganze Kuya 26-11-2018 Imirimo myiza nyiricyubahiro Musenyeri INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Perezida Museveni yongeye kuzamura mu mapeti umuhungu we birakemangwa imyidagaduro Videos: Utundi dushya utigeze umenya ku bukwe bw’umuhanzikazi Olive wapfakaye akiri umugeni politike Iyo u Rwanda rutabaho ntabwo u Burundi bwari kugira ibibazo? Perezida Kagame amakuru Ingabire Victoire yanyomoje amakuru avuga ko agiye gusohoka mu Rwanda amakuru Leta ishobora kongera umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) amakuru Abahungu bahigitse abakobwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2018 amakuru RDC: Abasirikari 2 ba FARDC bishwe baciwe imitwe n’inyeshyamba za FDLR amakuru Perezida Tshisekedi yaganiriye na Kabila ku gushyiraho Guverinoma nshya ihuriweho n’impande imyidagaduro Se wa Diamond ashobora gucibwa amaguru kubera uburwayi bw’amayobera NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)
Musenyeri KAMBANDA yagizwe umuyobozi mushya wa ArchDiyosizi ya Kigali UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-11-2018 saa 17:56' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018 nibwo ku rubuga rwa Vatican hashyizweho itangazo rivuga iby’izi mpinduka rinashimangira ikiruhuko cy’izabukuru Papa Francis yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wari umaze imyaka 21 ayobora Arkidiyosezi ya Kigali. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo. Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Musenyeri Kambanda yatangaje ko aribwo akibimenya ariko yiteguye gusohoza ubutumwa yahawe abifashijwemo n’Imana. Yagize ati "Ni byo. Roma imaze kubitangaza. Ni inshingano ziremereye ariko byose tubifashwamo n’Imana. Ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzimukirayo no kuzahabwa inshingano no guhererekanya ububasha n’uwo nsimbuye. Ntabwo ndamenya igihe bizabera kuko ni bwo inkuru tukiyimenya". Musenyeri Antoine Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60 y’amavuko. Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mikeya yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyoseziya Butare. Tarikiya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda. Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Ntoya ya Ndera i Kigali. Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyoboziwa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Ku itarikiya 3 Gicurasi 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyoseziya Kibungo, tariki 20 Nyakanga. Nibwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’. Mgr Ntihinyurwa w’imyaka 76, ku itariki ya 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Yayoboye Kigali avuye muri Diyoseziya Cyangugu yari amaze imyaka 16 abereye umushumba. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo byavuzwe ko yandikiye Papa Francis asaba guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’iza bukuru. Ubundi umusenyeri, kubera impamvu z’uburwayi cyangwa iyo ageze ku myaka 75 asaba ikiruhuko cy’iza bukuru. Musenyeri Ntihinyurwa yujuje imyaka 75 mu 2017. Papa ni we wemeza ko musenyeri runaka agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru akanagena n’umusimbura ku buyobozi bwa Diyosezi. Umusenyeri ugiye mu kiruhuko cy’iza bukuru aba afite uburenganzira bwo gukora indi mirimo yihitiyemo nko kuba yajya muri Paruwasi agafasha Abapadiri cyangwa se kuba yajya nko mu ishuri runaka akigisha. Mu bandi basenyeri Gatolikabo mu Rwanda, undi wujuje imyaka 75 ni Servilien Nzakamwita wa Byumba, Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi afite imyaka 71. Abandi bo bafite imyaka ikurikira: Antoine Kambandawa Kibungo (60), Vincent Harolimana wa Ruhengeri (55), Célestin Hakizimana wa Gikongoro (54), Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo ( 61) na Rukambawa Butare (69). Christian N. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) iganze Kuya 26-11-2018 Imirimo myiza nyiricyubahiro Musenyeri INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Perezida Museveni yongeye kuzamura mu mapeti umuhungu we birakemangwa imyidagaduro Videos: Utundi dushya utigeze umenya ku bukwe bw’umuhanzikazi Olive wapfakaye akiri umugeni politike Iyo u Rwanda rutabaho ntabwo u Burundi bwari kugira ibibazo? Perezida Kagame amakuru Ingabire Victoire yanyomoje amakuru avuga ko agiye gusohoka mu Rwanda amakuru Leta ishobora kongera umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) amakuru Abahungu bahigitse abakobwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2018 amakuru RDC: Abasirikari 2 ba FARDC bishwe baciwe imitwe n’inyeshyamba za FDLR amakuru Perezida Tshisekedi yaganiriye na Kabila ku gushyiraho Guverinoma nshya ihuriweho n’impande imyidagaduro Se wa Diamond ashobora gucibwa amaguru kubera uburwayi bw’amayobera NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)